Umurenge wa kimisagara:Batangiye amarushanwa ategura isabukuru y’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi bwo mu Murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge,batangiye amarushanwa y’ijonjora rigamije gushaka abakinnyi batandukanye bagomba kurushanwa n’abandi mu rwego rw’umurenge mu munsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze ubayeho.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa kimisagara Niyoshuti Emile ,yavuze ko bateganya no kubona abavuga imivugo, n’indirimbo byose bivuga ibyo FPR imaze kugeza ku baturage bose.
Hazakorwa byinshi mu murenge wa Kimisagara birimo Imikino n’imyidagaduro , ibikorwa bizakorwa n’urubyiruko harimo, Kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, gutera ibiti harwanywa isuri ndetse n’ibiti by’ imbuto hagamijwe kurwanya igwingira, …;Umukino w’umupira w’amaguru, n’uw’amaboko ihuza abakuze n’urubyiruko; ukazabere ku rwego rw’Akagari.
Ibindi bizakorwa n’isuku yo ku mubiri, aho batuye n’ahantu rusange, abanyamuryango babigiremo uruhare kandi barusheho kubishishikariza abandi baturage mu Midugudu; Kubaka ubwiherero ku ngo zitabufite;Kubaka ingarani (ahashyirwa imyanda bifasha mu kubona ifumbire y’imborera).
Kalisa Jean Sover , Gitifu w’murenge wa kimisagara watangije uyu mukino yabwiye HANGA News ko Komite Nyobozi ishyizeho imirongo ngenderwaho ikubiye muri iyi nyandiko. mu Insanaganyamatsiko y’isabukuru, igira iti: “Innovation and value-based transformation” /Impinduramatwara igamije guhanga ibishya no gushyira mu gaciro”.
Twababwira ko Ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR – INKOTANYI umaze ubayeho byatangiye tariki ya 07/11 kugeza tariki ya 18/12/2022 ku rwego rw’ Akagari naho ku rwego rw’Igihugu bigeze tariki ya 24/12/2022 .

Urubyiruko rwitabiriwe Aya marushanwa.

Impande zombi barimo guhigira gutsinda.

Mbere yuko umukono utangira Gitifu yabanje kubaganiriza.

Gitifu niwe watangije uyu mukino.

Yari kumwe na Chairman wa RPF, Emile.

