Rusizi:Abahinzi ba Pacuri bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo – Baratabaza
Abahoze bahinga igihingwa cya pacuri n’abakiri kugerageza kugihinga mu karere ka Rusizi barasaba inzego zibishinzwe kubakemurira ibibazo biri mu buhinzi bwacyo kugira ngo babashe kugihinga gitange umusaruro wifuzwa.
Inzego z’ubuyobozi muri aka karere zavuze ko zigiye kubihagurukira
Mu kibaya cya Bugarama aho pacuri yahoze ihinze nta kintu na kimwe kigaragaza ko yahigeze. Imyaka isaga 10 irirenze bahahinga indi myaka nyamara hari abashoramari bari bazanywe n’umukuru w’igihugu bagombaga guha ku mafaranga abaturage bayihinga.
Muri 2009, umusaza Ndabarambiye Jean yoherejwe kwihugura ku mitunganyirize ya Pacuri.Mu gifaransa cyinshi umva uko yabitubwiye ubwo twamusangaga muri iyi mirima.
Akiva mu Bufaransa yashyize mu bikorwa ibyo akuyeyo,pacuri irera ariko ngo babura abaguzi .
Ejobundi Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu Karere ka Rusizi yabajije inzego zinyuranye aho Pacuri yarengeye.
Bisa n’aho abenshi bari barabyibagiwe. Kera kabaye RBA isanze pacuri mu murenge wa Rwimbogo abahinzi bibumbiye muri koperative Humuza Muhinzi baracyayifite mu nsina no mu ikawa.
Bo baracyayihinga bagasarura ndetse banafite uruganda bavuga ko bahawe n’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB uretse ko bavuga ko rufite ibibazo gusa na bo bagaruka ku giciro.
Ibya Pacuri ntibirasobanuka neza. Abo mu Bugarama bavuga ko babuze abaguzi na ho abo muri Rwimbogo bakagaragaza ko ikibazo kiri ahubwo ku ruganda rwayo ndetse banavuga ko yababanye nkeya ndetse ko banafite aho bayigemura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko bagiye kubiganiraho.
Pacuri ni igihingwa urebeye kure gifite ibibabi wagira ngo ni gaperi abandi bita uruhuhu ariko hari n’ubwo wagira ngo ni ay’umuravumba uretse ko pacuri yo itagira uruti ruzamutse nka wo. Buri mezi 3 barasarura. Gusarura Pacuri ni uguca ibibabi byayo ukabyanika bikanyura mu ruganda ruyivanamo umushongi na wo bakawugurisha n’urundi ruganda rw’i Kigali rukazakurwamo imibavu- parfum.
Kugira ngo ubone ikilo kimwe cy’umushongi bisaba kuba wasaruye ibilo 100 by’ibibabi. Hano muri Rwimbogo bakiyihinga,koperative ifite urwo ruganda ikilo kimwe cy’amababi yumye ikigurira umuhinzi ku mafaranga 300,ubwo na yo ikabikusanya kugeza ubwo izagira nibura nka toni ikabona kuyitunganya.
Aba batangiye kuyihinga muri 2013 bamaze kuvanamo miliyoni zisaga 20 nk’uko babivuga.
Pacuri ihingwa ahantu hashyuha icyakora aba bakemeza ko biba byiza idahinze yonyine ahubwo igahingwa nko mu ikawa cyangwa urutoki ndetse rimwe na rimwe ngo irwanya indwara y’agasurira mu ikawa.
RBA

