Bumbogo:Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwicungira umutekano

Umurenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali , hamuritswe uburyo bushya bugiye kwifasha ku kuziba icyuho cyari hagati y’umuturage n’ubuyobozi, Operation mu murenge mu mudugudu yiswe birandeba yahujwe n’ikoranabuhanga.

Nyamutera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, asobanura uburyo iri koranabuhanga zikora yavuze ko ubu buryo buje ari nta makemwa kuko bugiye kuziba icyuho cya serivise.

Yabitangarije mu giterane cyabereye mu kibuga cy’umupira uyu wa 1/9/2022 cyari kigamije gushima Imana uko yabafashije gutsinda Covid-19, aho batashye Imodoka nshya y’ishimwe bahawe na Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali , banaje guhemba Imidugudu itatu yitwaye neza mu isuku n’umutekano.

Umudugudu wa RUGANDO, mu kagari ka SAVE ari wo wahize Indi uhabwa igihembo cya Moto Nshya. Uwa kabiri ari wo UWARURAZA mu kagari ka NGARA wahawe Laptop na Printer, Uwa gatatu ari wo ZINDIRO mu kagari ka KINYAGA nawo wahawe Laptop.

Gitifu, Nyamutera ,ati:”Ubu nibwo twubatse inzego zitajegajega , buri mudugudu ufite konti yawo aho uzajya wandika buri kibazo bagejejweho n’umuturage n’uburyo bagikemuye cyangwa kibananiye, nyuma babyohereze mu kagari , naho basuzume uko byakemutse nuko byahawe umurongo babone kubyohereza ku murenge, ibanga nuko buri mudugudu udafite kumenya ibibazo cy’undi mudugudu ariko akagari ko gafite kumenya ibibazo cyose byagaragaye mu midugudu yose , nkuko umurenge byose uzaba wabimenye, ibi kandi bizajya bikorwa umunsi kuwundi”.

Gitifu ,yakomeje Avuga ko bizafasha kwicungira umutekano, ati:”Hari na konti izajya yandikwamo umuntu wese waraye mu mudugudu kuburyo tuzajya tumenya abantu Bose baraye mu murenge wacu? ibi ni kimwe mu bizadufasha kwicungira umutekano”.

Bumbogo n’umwe mu mirenge y’icyaro ,igize akarere ka Gasabo, kubera imiyoborere myiza no kwita kubibazo cy’abaturage biragaragara ko ukataje mu iterambere.

Gitifu Nyamutera ari kuganira n’abaturage.
Ubwo yari kumwe n’abapasiteri yitabiriye Igiterane.
Imodoka batashye Nshya bahawe y’igihembo.
Byari ibyishimo.
Mudugudu wabaye uwa mbere yahawe certificate y’ishimwe.
Perezidante wa Jyanama wari umushyitsi mukuru ashimira abaturage ko bitwaye neza mu guhangana na COVID.
Amakorari yari yabukereye gushima Imana.
Ibwitabire bwari bushimishije.
Aho uyu muhango wabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *