Huye-Simbi:Abaturage barashinja Gitifu Ngiruwosanga Innocent kubarisha ubunani nabi

Bamwe mu baturage mu murenge wa Simbi, akarere ka Huye,barimo gutaka ubukene bavuga ko bamburwa na Gitifu w’umurenge witwa Ngiruwosanga Innocent Imyaka yabo bagiye kugurisha ku isoko, ngo bayigurisha kugirango babashe kwicyenura cyangwa kugura ibintu bacyenera mu rugo bitaboneka mu mirima.

Abaganiriye na HANGA News,uyu wa 31/12/2022 batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru , bavuze ko bagiye kurya ubunani nabi bitewe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo wabatwaye Ibigori bari bagiye kugurisha mu isoko rya Cyizi.

Ati:”Ubu rwose dushoje umwaka nabi, ejo bundi twagiye kurema isoko rya Cyizi, dusanga Gitifu wacu Innocent, ari kumwe na command wa Polisi na Dasso, imbere y’umurenge uhise wese afite Imyaka agiye kugurisha mu isoko barayitwambuye”.

Twabajije impamvu yaba ituma Gitifu abambura Imyaka yabo ,bavuga ko ariko bihora byabayobeye bifuza ko bakorerwa ubuvugizi, ati:”Mudufashe mudukorere ubuvugizi, hano mu murenge wacu nta wusarura igitoko ngo akigurishe bakimwamburira mu nzira , Ibigori , ibishyimbo twayobewe impamvu tudahabwa uburenganzira ku myaka yacu twejeje”.

Hari bamwe batubwiye ko iyi myaka yabo bamburwa na Gitifu ayiha ibigo by’amashuri bikaba aribyo bibiteka.

HANGA News, twaje kuvugana na Gitifu Innocent ku murongo wa Telefoni tumubaza iby’iki kibazo abanza kutubaza abaduhamagaye , nyuma aza kutubwira ko atabazi.

Ati:”Ibyo ababivuga ni bande? Ntabyo nzi!?? ahita ukupa telephone…”.

Twifuzaga kumenya impamvu yaka abaturage umusaruro wibyo bajeje baba batwaye ku isoko ,doreko barimo kuvuga ko bitumye barya ubunani mu buzima busharira.

Ngo nugeregeze kubaza iki kibazo cyangwa kwinangira bamutwara mu kigo cy’inzererezi cya Mbazi, barimo gutakambira Perezida wa Repebulika y”u Rwanda ngo abafashe Gitifu akureho iyi mbarigo yabafatiye kuko imaze kubashyira mu buke, ati:”Mu rugo, hakenerwa, umunyu, amavuta,ikibiriti, n’ibindi …. ngo ntaho bakura amafaranga yo kubigura cyereka kugurisha imwe mu myaka bejeje ku isoko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *