Ndamage Frank yahisemo inzira yo kugundira ubutegetsi- Mu BASIRWA hadutsemo umwuka mubi

Imyaka igiye kuba itanu hatangiye igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwerekana ko urwaye SIDA adakwiye guheranwa n’agahinda,ariko intego nyamukuru arugukangurira abayirwaye kunywa imiti igabanya ubukana,no gukoresha agakingirizo.

Hano niho hateganywaga ko buri munyamuryango ariwe ugomba kugaragara muribyo bikorwa, Ubu rero siko bikimeze cyane uwitwa Bahati Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ABASIRWA yikorera ibyo yishakiye yifashishije bamwe mu bakozi bo muri RBC batanga amafaranga ,kongeraho ko ari nabo bamuhaye umucungamutungo (Comptable nta n’ikizamini akoze) Ikinyamakuru HANGA NEWS ubwo cyaganiraga na bamwe mu banyamuryango bashinze ishyirahamwe ABASIRWA batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru batangaje ko bagiye kurega mu nkiko kugirengo bahabwe uburenganzira bwabo.

Ikizatuma barega n’uko Bahati Innocent afatanije na Ndamage Frank perezida wabo babirukanye batabifitiye uburenganzira, Abanyamuryango birukanywe ni Radio Huguka, Sana Radio.City Radio, Rushyashya, Kinyamateka, Imvaho nshya ,Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo Ndamage Frank atorerwa kuyobora ABASIRWA 2015 yarakiyobora Imvaho nshya,ariko kuva 2018 yakwirukanwamo itegeko rigenga ABASIRWA ryerekana ko atari kugarukamo, none ubu yanze kuvaho yagundiriye ubutegetsi.

Aba bahaye amakuru HANGA NEWS bakomeje bavuga ko ,Igitangaje n’uko Ndamage Frank akiri mu ABASIRWA mu rwego rwo gukoramo amakosa ,kugeza n’ubwo amaze gusinyira Bahati Innocent amasezerano y’akazi abanyamuryango batabizi, Undi ni Ingabire Grace nawe yirukanywe muri Kinyamateka kandi aracyagaragara mu bikorwa byo mu basirwa,mu gihe umunyamuryango Kinyamateka bamuciye Amafaranga akodeshwa inzu ABASIRWA ikoreramo atangwa na RBC ,ariko Bahati Innocent na Ndamage Frank bafashe Ibyumba bimwe barabikodesha bakagabana ayo mafaranga.

Ikimenyetso cy’uko ABASIRWA bageze mu marembera n’uko uyu mwaka nta nteko rusange yabaye kandi buri mwaka igomba gukorwa hagatangwa raporo yibyakozwe nibizakorwa, Kuba rero kugeza ubu icyangombwa cyagateganyo cyatanzwe na RGB kiterekanwa bamwe mu banyamuryango twaganiriye badutangarije ko Bahati Innocent na Ndamage Frank banze kukizana muruhame kuko bagamije kuzacyerekana yongeye kumusinyira amasezerano y’akazi .

Abagize komite ngenzuzi bakoze igenzura ry’umutungo nkuko umwe muribo yabidutangarije ngo yasanze Bahati Innocent na Ndamage Frank baranyanganyije ABASIRWA amafaranga menshi babeshya ko bazayagarura none byarabananiye, Niba abakozi bo muri RBC baratangiye gutabwa muri yombi bakekwaho kunyereza ibyo bashinzwe,twizereko nizo nzego zizagera mu ABASIRWA zikagaruza ibyahombejwe na Bahati Innocent na Ndamage Frank bavuga ko yabohoje ishyirahamwe ABASIRWA.

Twagerageje kuvugisha Bahati Innocent yanga kugira icyo atangaza , Naho Ndamage Frank ,HANGA NEWS twamubajije kuri SMS iby’iki kibazo yicecekeye iminsi ibiri irashyize , Bose nibagira icyo badutangiriza tuzabishyira mu nkuru itaha.

Niba nta gikozwe intego nyamukuru yatumye iri shyiramwe rishingwa ntizagerwaho 100%, Bifuza ko inzego bireba guteramo itoroshi cyane urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuko byagaraye ko abakoranaga nabo muri RBC badhinzwe amasoko bari mu maboko yabo gukorwaho iperereza.

Ndamage Frank ,ibumoso ufite micro , ushinjwa kugundira ubutegetsi.

Barasaba RIB kubakoraho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *