Kimisagara:Umuturage ashimiye ubuyobozi bwa SP–Rwanda nyuma yo gukosorerwa serivisi yari yahawe nabi

Nyuma y’aho umuturage umwe agaragaje mu itangazamakuru serivisi itari nziza yahawe n’umukozi wa SP–Rwanda witwa Mukeshimana Rehema ukorera kuri station ya Kimisagara, ubuyobozi bwa SP–Rwanda bwahise bufata iki kibazo nk’icyihutirwa, bugirana ibiganiro n’uwo muturage ndetse bunasaba imbabazi ku izina ry’ikigo.

Uwo muturage, nyuma yo kwakira ubusobanuro no kubona uburyo ikibazo cye cyakiriwe mu bwitonzi, yashimiye cyane ubuyobozi bwa SP–Rwanda ku bufasha n’ubwitange bwagaragajwe mu gukemura ikibazo cye mu buryo bwihuse kandi bwubahirije indangagaciro z’ikigo.

Egide Mwenimana, uhagarariye station za SP–Rwanda mu gihugu hose, yavuze ko SP–Rwanda ishyira imbere gutanga serivisi nziza kandi inoze kuri buri mukiriya, bityo ibibazo byose biboneka bigakurikiranwa mu buryo bwihuse n’ubunyamwuga.

Yagize ati: “SP–Rwanda ihora ishaka gutanga serivisi zirushijeho kuba nziza. Iyo hari ikibazo cyagaragaye, tugomba kukivugurura tutabanje gutegereza ko gikura.

Abakiriya bacu ni bo dushyira imbere, kandi twishimira kubona banafite ubushake bwo kutumenyesha aho tubasaba kongera imbaraga.”

Ubuyobozi bwa SP–Rwanda bwemeje ko umukozi Mukeshimana Rehema yahawe ibihano bikwiye bijyanye n’akazi, hagamijwe gukomeza kwimakaza imitangire ya serivisi iboneye kandi inogeye buri mukiriya.

Mwenimana asoza ikiganiro na HANGA NEWS yifuriza abakiriya ba SP–Rwanda bose kusoza umwaka mu mahoro, mu bwuzu no mu bwumvikane, anabashimira ku bwo gukomeza kwizera serivisi z’ikigo.

SP–Rwanda irizeza gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umukiriya ahora yibonera serivisi zinoze, zihuse kandi zifite ireme.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *