Gasabo:DASSO yafatiye ibiryabarezi mu nyubako ya “Ikirishya” iherereye mu Gakiriro ka Gisozi -Nyirabyo aratoroka
Inzego z’umutekano za DASSO zo mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, zakoze umukwabu mu Gakiriro ka Gisozi, mu nyubako izwi nka “Ikirishya”, zisangamo ibiryabarezi—imashini z’imikino y’amahirwe zitemewe mu Rwanda zishyirwamo ibiceri— abakoresha bakomeje guca mu rihumye inzego z’umutekano.

Byari ibiryabarezi bibiri , yafashwe kimwe ikindi nyiri kubicuruza aragihisha , ari nako yahise atoroka inzego z’umutekano. Iki kiryabarezi bagipakiye bagitwara mu murenge.
Dasso ku rwegwo rw’Umurenge wa Gisozi, bemereye HANGA NEWS ko, bagiye gukaza ingamba kuburyo aho bikihishe bifatwe.
Nyiri iyi nyubako, Damascene Nsabumukiza uzwi ku izina rya Kidirishya, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje imyitwarire yuje kwishongora, anemeza ko umupangayi we akoresha ibiryabarezi abizi neza ariko adafite ubushake bwo kugira icyo abikoraho.
Ati:
“Umupangayi wanjye kuba akoresha ibiryabarezi byaciwe aba abizi. Nta kindi nabikoraho, tugomba guha akazi inzego z’umutekano.”
Abakorerera hafi y’iyo nyubako bavuga ko hashobora kuba hari ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitemewe bihabera, birimo n’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze igihe zishyirwa mu kato n’inzego zibishinzwe.

Bahamya ko ari ngombwa ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane byinshi birenze ibyo byagaragaye.
Abaturage bahamagarira inzego z’iperereza n’ubugenzuzi gukora igenzura ryihuse, kuko hari impungenge ko ibikorwa biri muri “Ikirishya” bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abakiriya n’abaturage bahakikije.
Itegeko rica ibiryabarezi
Mu Rwanda, imashini z’imikino y’amahirwe zishyirwamo ibiceri, zizwi nk’ibiryabarezi, zaciwe mu buryo budasubirwaho hashingiwe ku Itegeko Nº58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe, n’amabwiriza akurikiraho yemeza ko imikoreshereze y’ibikoresho by’imikino y’amahirwe bitemewe ari icyaha gihana.

