Polisi yataye muri yombi umugabo wangije imodoka i Kigali, imujyana kwitabwaho mu bitaro bya CARAES Ndera

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragara yangiza imodoka mu mujyi wa Kigali kuri uyu munsi, Tariki ya 26/12/2025.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, bituma ahita ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya CARAES Ndera.

Nk’uko Polisi ibitangaza, uyu mugabo yafashwe nyuma yo kwangiza imodoka zo mu muhanda rusange, ibintu byahungabanyije ituze n’umutekano by’abaturage bari aho byabereye.

Polisi yahise itabara mu buryo bwihuse kugira ngo harindwe umutekano rusange kandi hatagira undi wagirirwa nabi.

Polisi y’u Rwanda yibukije ko idashobora na rimwe kwihanganira ibikorwa byose bihungabanya ituze rya rubanda n’umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize iti:” N’ubwo hari aho hagaragara ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, amategeko agomba kubahirizwa, ariko hakabaho no kwita ku burenganzira n’ubuzima bw’ufite ikibazo”.

Yongeyeho ko abantu bose basabwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye imyitwarire ishobora guhungabanya umutekano rusange, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

Polisi yijeje abaturage ko umutekano wabo ukomeje kuba inshingano ya mbere, kandi ko izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuzima, mu gukemura ibibazo nk’ibi mu buryo burambye.

One thought on “Polisi yataye muri yombi umugabo wangije imodoka i Kigali, imujyana kwitabwaho mu bitaro bya CARAES Ndera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *