Kicukiro: Masaka mu rugamba rwo guhashya Malaria: Abaturage basabwe korohereza abatera imiti yica imibu mu ngo zabo
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro hatangijwe ku mugaragaro gahunda igamije kurwanya no guhashya indwara ya Malaria, binyuze mu gutera imiti yica imibu mu ngo z’abaturage.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, ari kumwe n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Strive Foundation Rwanda, bafatanyije gushyira mu bikorwa iyi gahunda igamije kurinda abaturage indwara iterwa n’imibu.

Mu ijambo rye, Nduwayezu Alfred yagaragaje ko indwara ya Malaria ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Murenge wa Masaka, ashingiye ku mibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Yagize ati:
“Mu murenge wacu Malaria ni icyorezo gihangayikishije abaturage. Dushingiye ku mibare ya RBC, dufite abarwayi basaga ibihumbi 30 bagaragaye barwaye Malaria.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa ku ngamba zo kurwanya iyi ndwara zirimo gahunda yo gutera imiti yica imibu mu ngo z’abaturage.

Ati:
“Turashimira abafatanyabikorwa bacu ba Strive Foundation Rwanda. Kubufatanye natwe hateganyijwe ko ingo zirenga ibihumbi 20 zizaterwamo imiti yica imibu itera Malaria.”
Iki gikorwa cyatangiriye mu Kagari ka Cyimo, mu Mudugudu wa Biryogo ariko kikazakomereza no mu yindi midugudu itandukanye igize Umurenge wa Masaka, aho ubuyobozi busaba abaturage kuzohereza abari mu kazi ko gutera imiti.

Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, Ruzibiza Leopold, yavuze ko nk’umuryango utari uwa Leta bakomeje gufatanya na Leta mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati:
“Turi umuryango utari uwa Leta ariko dukorana bya hafi na Leta mu bikorwa bitandukanye. Ubu turi muri gahunda yo kurwanya Malaria aho turi gutera imiti yica imibu mu ngo z’abaturage ku bufatanye na RBC.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomereza no mu yindi mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali irimo Mageragere, Nduba, Kigali n’ahandi.
Abaturage bishimiye iki gikorwa
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Cyimo baganiriye na HANGA NEWS bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha kugabanya imibu yari yarabaye myinshi mu ngo zabo.
Mukandayisenga Beatrice, umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Biryogo, yavuze ko iki gikorwa kibazaniye icyizere cyo kugabanya indwara ya Malaria.
Yagize ati:
“Twari dufite ikibazo cy’imibu myinshi cyane cyane nijoro. Kuba batangiye gutera imiti mu ngo zacu biradushimishije kuko bizadufasha kugabanya indwara ya Malaria yaduhangayikishaga.”

Undi muturage witwa Niyonsaba Eric nawe yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane ku buzima bw’abaturage.
Ati:
“Turashimira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa badutekerejeho. Iyi miti izafasha kwica imibu itera Malaria, bityo ubuzima bw’abaturage burusheho kuba bwiza.”

Abaturage basabwe gukomeza gufatanya n’abatera imiti mu ngo zabo, bakabakorohereza ndetse bagakurikiza amabwiriza bahabwa kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Strive Foundation Rwanda ni iki?
Strive Foundation Rwanda ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Uyu muryango wibanda cyane mu bikorwa by’ubuzima rusange, ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandukanye, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no gufatanya n’inzego za Leta mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage.
Mu bikorwa byawo, Strive Foundation Rwanda ikorana bya hafi n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ibigo by’ubuzima, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima zinoze no guteza imbere ubuzima bwiza mu bice bitandukanye by’igihugu.

