Abagore b’indashyikirwa batarengeje imyaka 30 bahembwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore i Mageragere
Ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihijwe ku wa 8 Werurwe 2026, mu Karere ka Nyarugenge, habaye n’umuhango wo guhemba abagore b’indashyikirwa batarengeje imyaka 30, wabereye mu Murenge wa Mageragere, aho bahawe certificate z’ishimwe kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Nyarugenge, Mugabagatesi Marie Letitia, yabwiye HANGA NEWS ko aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa bakora bifasha iterambere ry’abandi.

Yasobanuye ko abahawe ishimwe batoranyijwe mu byiciro bitanu by’ingenzi bitanga akazi kandi biteza imbere ubukungu, birimo:
Ubuhinzi
Ubworozi
Imiyoborere myiza
Ikoranabuhanga
Ubucuruzi butanga inyungu
Yagize ati: “Twahisemo aba bagore dushingiye ku bikorwa byabo by’indashyikirwa bifasha abandi kubona akazi no kwiteza imbere, cyane cyane urubyiruko.”

Umwe mu bahawe certificate y’ishimwe ni Hydajya Mutesi Wase, ukora ubworozi bw’inkoko. Yatangaje ko yishimiye kuba Leta yarazirikanye ibikorwa akora bifasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Yagize ati:
“Nkora ubworozi bw’inkoko mucyaro, butanga akazi ku rubyiruko bagenzi banjye. Ubu bworozi nabwize muri kaminuza, kandi nishimiye ko ndi umwe mu rubyiruko ruri kwiteza imbere rufasha n’abandi kubona akazi.”
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko gushyigikira abagore bato bafite ibikorwa by’iterambere ari imwe mu nzira ifasha kubaka ubukungu burambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gushima no kugaragaza uruhare rw’abagore bato mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu guhanga imirimo no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu mu muryango.

