Kirehe : Nintsinda amatora buri Munyarwanda azahabwa amajerikani 5 y’Amazi meza y’ubuntu buri munsi – Dr Frank Habineza

Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ku munsi wa Kane yiyamamarije mu karere ka Kirehe, yabwiye abarwanashyaka bir’ishyaka hamwe n’abaturage ba Kirehe ko bazamushyigira agatsinda amatora agakemura ikibazo kibura ry’amazi mu baturage naramuka atowe.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena, 2024, nibwo uyu mukandida ku mwanya wa Perezida yari kumwe n’abakandida Depite b’ishyaka Green party mu isantere ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe, yakiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , aho yavuze ko bishimiye kwakira abarwanashyaka ba Green party mu karere, Ati:” Nkuko politike y’u Rwanda , twahisemo gushyiraho abayobozi binyuze mu matora, uyu munsi Green party turabakiriye ngo muganirize abaturage nibanyurwa n’imigabo n’imigambi yanyu bazabatora dukomeze gushimangira Demokarasi mu Rwanda ”.

Dr Frank Habineza, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Kirehe ubwo yiyamamazaga yagarutse ku kibazo cy’ibura ry’amazi cyane ko yasanze aka karere gafite ikibazo gikomeye cyo kuba nta mazi bafite.

Aho yagize , ati:” Twe, politike yacu ni nziza, twahisemo kuzamura imibereho myiza y’abaturage , ntabwo byumvikana uburyo tubura amazi meza Kandi dufite ibiyaga n’imigezi yuzuye amazi, ariko ntagere mu baturage Bose, ugasanga impombo zaheze mu butaka nta mazi ari mu mugezi ( Robine) zarumye abantu batavoma”.

Yakomeje asaba abaturage kumushyigikira kugirango politike nziza yiyemeje abashe kuyishyira mu bikorwa, Ati:”Icyo mbasaba mwese, n’uko tariki ya 15 z’ukwezi gutaha muzashyira igikumwe ku ifoto yanjye hamwe no kirangantego cya Kagoma , nibwo tuzatsinda amatora tugashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje birimo ibura ry’amazi”.

Yasoje ijambo abizeza ko natsinda amatora, buri Munyarwanda wese, azajya abona litiro 100 zihanye n’amajerikana 5 y’ubuntu buri munsi , Ati:”Ntabwo Green party, tubeshya ibyo twijeje abaturage tuzabishyira mu bikorwa , Leta ntabwo yabura ubushobozi bwo guha abaturage amazi meza”.

Bamwe mu baturage ba Kirehe, bavuganye na HANGA NEWS, bagaragaje ko Kirehe amazi yabaye ihurizo rikomeye aho ijerikani imwe igurwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 y’u Rwanda, aba baturage banyuzwe n’imigabo n’imigambi y’ishyaka Green party yabagejejeho nabo baryizeza kuzaritora ku mwanya yose.

Dr Frank Habineza, ubwo yarageze Kirehe asuhuza abaturage.

Yakiriwe n’abarwanashyaka ba Green party.

Byari ibyishimo.

Abaturage bari bamwishimiye.

Yari acungiwe umutekano muburyo bukomeye.

Abaturage ba Kirehe, bamugejejeho ikibazo cy’amazi abasaba kumutora akabicyemura burundu.

Bari baje kumutega amatwi.

Abarwanashyaka bari bafite Morale nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *