Amerika yatangaje ko yavuye burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zavuye burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), zibishingiye ku mpamvu zirimo imikorere idahwitse mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kunanirwa gushyira mu bikorwa impinduka zikenewe, ndetse no gukomeza kuganzwa na politiki y’ibihugu binyamuryango.

Ibi byatangajwe mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze ku wa 22 Mutarama 2026 n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ubuzima ya Amerika, Robert F. Kennedy Jr., afatanyije n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Amerika ivuze ibi nyuma y’uko Perezida Donald Trump, ku wa 20 Mutarama 2025, arahiriye gutangira manda ye ya kabiri nk’Umukuru w’Igihugu, ahita atangaza icyemezo cyo gukura Amerika muri OMS, ahagarika inkunga yateraga iri shami ndetse anakura abakozi bayo bose bari bahagarariye igihugu muri OMS.

Muri iri tangazo, aba bayobozi basobanuye ko nubwo Amerika yamaze kuva muri OMS, izakomeza gukorana n’iri shami mu gihe cy’inzibacyuho kugira ngo amasezerano y’imikoranire yari asanzwe ahari agere ku musozo mu buryo buteguwe neza.

Amerika yanenze OMS kuba yaratinze gutangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari ikibazo cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga, ikanagaragaza ko nyuma y’icyorezo nta mpinduka zifatika zagaragaye zigamije gukumira ingaruka za politiki mu byemezo by’ubuzima rusange.

Bagize bati:

“Nyuma y’icyorezo, OMS ntiyagaragaje impinduka zifatika zo guhangana n’ingaruka za politiki. Ibi byongeye gushimangira impungenge ko politiki yashyizwe imbere kurusha inshingano z’ubuzima rusange, bituma icyizere cy’Isi kuri iri shami kigabanyuka.”

Nubwo Amerika yavuye muri OMS, yavuze ko izakomeza kugira uruhare rukomeye mu kuyobora no gushyigikira ibikorwa by’ubuzima ku Isi binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta (ONG) ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Yavuze ko ubu bufatanye buzibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa by’ubuzima no guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’itangazo ry’iki cyemezo, ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamanuwe mu madendera y’ibihugu binyamuryango biri ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, bikaba byashimangiye ku mugaragaro isoza ry’umubano wa Amerika n’iri shami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *