Jose Chameleone yafunguye Radio “Chameleone FM Bujumbura” mu Burundi
Umuhanzi w’icyubahiro ku mugabane wa Afurika, Jose Chameleone, ukomoka mu gihugu cya Uganda, yakomeje gutungura benshi nyuma yo gutangaza ko yamaze gufungura Radio mu gihugu cy’u Burundi, mu murwa mukuru Bujumbura.
Aya makuru yemejwe n’uyu muhanzi ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yatangaje ko Radio ye yitwa “Chameleone FM Bujumbura” yatangiye gukora ku murongo wa 94.9 FM.
Iyi Radio igiye kwibanda ku gutanga ibiganiro bitandukanye birimo umuziki, amakuru n’ibiganiro by’imyidagaduro bigamije guteza imbere impano zo mu karere.

Amakuru yizewe avuga ko Jose Chameleone yaguze Radio yari isanzwe ikorera i Bujumbura yitwaga Black FM, ayihindurira izina n’ibirango, ayigira Radio yitiriye izina rye, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye.
Iki gikorwa cy’ishoramari cyakiriwe neza cyane n’abakunzi ba Jose Chameleone bo mu Burundi, bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse banizeza ko iyi Radio izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n’imyidagaduro muri rusange, by’umwihariko igaha umwanya munini abahanzi bo mu gihugu n’abo mu karere.
Jose Chameleone, uherutse no kwakirwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akomeje kwerekana ko atari umuhanzi gusa, ahubwo ko ari n’umushoramari ureba kure.
Afite izina rikomeye mu muziki wa Afurika aho amaze imyaka myinshi atanga umusanzu udasanzwe, akaba azwiho ubunararibonye n’ubuhanga byatumye ahinduka icyitegererezo ku bahanzi benshi b’iki gihe.
Ifungurwa rya Chameleone FM Bujumbura rifatwa nk’intambwe ikomeye mu kwagura ibikorwa bye mu karere, ndetse rikaba rigaragaza icyizere akomeje kugirira isoko ry’imyidagaduro ryo mu Burundi.

