Ndasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga – Madamu Jeannette Kagame
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagaragaza ishusho nyayo y’Igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Igihango cy’urungano mu Kkarere ka Gisagara.

Ihuriro ry’urubyiruko Igihango cy’urunganorifite intego zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka Jenoside yagize ku Banyarwanda n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko no kwivugururamo Imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya.
Mukiza Willy Maurice avuga ko yakuze afite ipfunwe ry’uko Se abundabunda mu mashyamba ya Congo ari kumwe n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku rundi ruhande Mukiza n’abavandimwe be bize ku bufasha bwa Leta hatitawe ku mateka ye ibintu byatumye yiyemeza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Hari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ruvuga ko n’ubwo rwakomerekejwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo ubu rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’ubudaheranwa muri MINUBUMWE Uwacu Julienne avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka nyinshi. Imiyoborere myiza yatumye Abanyarwanda bongera kubona igihugu.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga rugaragaza isura nyayo y’igihugu.

Iri huriro ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Umuryango Imbuto Foundation n’izindi nzego zitandukanye.

