Kimisagara:Itsinda riyobowe na Depite Murebwayire Christine basuye DAMK CAMPANY Ltd Bashima Servise zihatangirwa

Mu genzura ry’Abadepite bari bayobowe na Depite Murebwayire Christine basuye Business z’umucuruzi witwa Kamayirese Jean d’amour ukorera ubucuruzi mu murenge wa Kimisagara,akarere ka Nyarugenge Bashima service zihatangirwa.

Depite Murebwayire Christine yabwiye itangazamakuru ko mu igenzura barimo ryo gusura abikorera bagenzura uko baha service ababagana , basanze ari nta macyema, Urugero yavuze umucuruzi basuye Kimisagara, ati:”Twagiye kugenzura uwitwa Kamayirese Jean d’amour, dusanga bafite ahantu heza bakirira ababagana, aho babyinira hari akabari hameze neza, ahatangirwa amafunguro hari isuku, igikoni kirimo filigo bashyiramo imboga n’imyama n’ibindi twabonye ari nka 90% bari kugira 100% iyo tudasanga amakara munsi y’imbabura ”.

Kamayirese Jean d’amour, aganira n’itangazamakuru we yashimye ubugenzuzi yakorewe n’abadepite , ati:”Nibyo agaciro gusurwa n’abayobozi kuko bituma tumenya niba ibyo dukora bifite Ireme,turi mu gihugu gisurwa n’abanyamahanga nta mpamvu yo gutanga service mbi, hari icyo banenze cy’amakara basanze munsi y’imbabura twahise tubikemura Ako kanya byari uburangare”.

Kalisa Jean Sover, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara,wari kumwe n’itsinda ry’Abadepite yavuze ko ubugenzuzi ku bantu bakora ubucuruzi cyane abategura amafunguro ari ngombwa , ati:'”Tubasura tugamije kureba niba amafunguro bategura afite isuku, abakozi barapimye nta ndwara zaduza ababagana bafite n’ibindi….”.

Gitifu yashimiye itsinda ry’Abadepite basuye Kimisagara ndetse yashimye n’inama babagiriye.

Ubwo bari bageze mu gikoni.

Baganiriye abakora mu gikoni.

Depite Murebwayire aganira n’itangazamakuru.

Kamayirese Jean d’amour, aganira n’itangazamakuru.

Akabyiniro kameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *