Nyarugenge-Muhima:Baratabaza Perezida Kagame nyuma yaho bareze Munyaneza muri RIB ikirego ntigikurikiranywe

Tuyisingize Virginie, arimo gutakambira umukuru w’igihugu Perezida Kagame , nyuma yaho atanze ikirego muri RIB arega umugabo witwa MUNYANEZA Emmanuel ufite ID 119718000187167 n’umugore we MUKABARANGA Consolée ufite ID 1197570001914002 aho bamugurishije imitungo igizwe n’amazu atatu ari muri UPI 1/01/06/04/291 ubuso 346, ku mafaranga Miliyoni mirongo ine ( 70,000,000) na UPI 1/01/06/04/290 Ubuso 157.

Iyi mitungo iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, mu mudugudu w’ubucuruzi,aho uyu MUNYANEZA Emmanuel afatanyije n’umugore we MUKABARANGA Consolée bongeye bagurisha uwo mutungo bwa kabiri birengagije uwari waguze nabo mbere.

Dore ko banagerageje kuwutambamira mu kigo cy’ubutaka bikanga bikaba iby’ubusa.

Haribazwa impamvu Muyaneza Emmanuel n’umugore we Mukabaranga bataryozwa kugurisha ikintu kimwe abantu babiri batandukanye doreko ikirego cyatanzwe muri RIB Tariki ya 22/12/2023 ku kicaro gikuru ariko amaso yaheze mu kirere.

Tuyisingize Virginie aganira na HANGA NEWS yagize ,ati:”Munyaneza twaguze inzu z’ubucuruzi eshatu ziri muri UPI ebyiri zavuzwe haruguru ,kubera yarimo ideni banki yagiye ayatwaka mu bice ,ubwa mbere twamuhaye Miliyoni 20, atubwira ko agiye kugaragariza banki ko ubugure bwakozwe bamuhe icyangombwa cy’ubutaka yariyatanzeho ingwate, nyuma tumwongera andi Miliyoni 15 ,twongeraho na none izindi 18, twongeraho izindi 7, yatubwiraga ko banki itamuha icyangombwa cy’ubutaka ayirimo ideni, natwe twakomeje kugira ikizere ko azazana ibyangombwa tukarangizanya ubugura akanadukorera mutation”.

Tuyisingize yakomeje avuga ko yaje gutungurwa nuko uyu Munyanyeza Emmanuel yaje kugurisha izi nzu undi witwa Gasamagera Benjamin ku mafaranga menshi ahita anabimwandikaho, akaba arimo kudukura mu nzu Kandi tugaragaza ko aritwe twaguze mbere tuhamaranye imyaka 4 twaranahashyize n’ibikorwa byacu.

Ati:”Ndimo gutabaza Perezida Kagame, barimo kunyirukana mu mitungo naguze na Munyanyeza Emmanuel afatanyije n’umugore Mukabaranga Consolee, bombi baransinyiye ko tuguze inzu 3 z’ubucuruzi , ikibazo mfite nuko barimo kuzinkuramo igitaraganya kumpamvu z’uburiganya tutazi , nkaba nariyambaje na RIB Ukwezi kurashize bakiriye ikirego ntacyo bagikoraho”.

Munyaneza Emmanuel ku murongo wa telefoni yabwiye HANGA NEWS, ko iki kibazo ntacyo yakivugaho kuko itangazamakuru Atari urukiko, ati:”Mwe nk’itangazamakuru mugendere ku bimenyetso babahaye ubundi mukore inkuru natwe tuzabonana nyuma”.

Uyu muturage Tuyisingize arimo kuvuga ko , RIB imufashije yakurikirana ikirego cye, kuko nta gikozwe inzu ntazo azavamo mu gihe ikibazo cye kidakemutse.

Yatanze ikirego , muri RIB cyakiriwe n’umukozi wa RIB witwa Berchimas ukorera Kimihurura Headquarters,arega uwitwa Munyaneza Emmanuel icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Ingingo ya 174 CP).

Umuvugizi wa RIB , Murangira B.Thierry HANGA NEWS twamubajije iki kibazo? ntacyo aradusubiza nagira icyo abivugaho turabishyira mu nkuru itaha???

Yatanze ikirego kuri RIB Tariki ya 22/12/2023 , Ukwezi kurihiritse bitarakuriranwa.

Ubusobanuro bwuko bagiye batanga amafaranga.

Barimo kubakura mu nzu baguze.

Amasezerano y’ubugure , Munyaneza n’umugore we bagurisha inzu, nyuma bakaza kugurisha bwa kabiri uwitwa Gasamagera Benjamin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *