Rutsiro: Umwana w’umwaka n’igice yaguye mu cyobo kirimo amazi arapfa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki 30 Ugushyingo 2023 mu masaha ashyira saa 15h:00′ z’amanywa, nibwo mu karere ka Rutsiro hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwana w’umwaka n’igice, waguye mu cyobo cy’amazi agahita apfa.

Ibi byabereye mu murengw wa Kivumu, akagari ka Bunyunju ho mu mudugudu wa Rwamvura.

Amakuru avuga ko uyu mwana witwa Cyurinyana Emmerance wari ufite umwaka n’igice yari yirirwanye na nyina umubyara, ariko akaza kumucika akajya inyuma y’inzu aho bari baracukuye icyobo bakuramo itaka ryo kubumba amatafari agwamo arapfa.

Sindayigaya Janvier, Umukozi w’akagari ka Bunyunju ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza yahamirije Rwandanews24 ko aya makuru ari impamo.

Ati “Icyobo umwana yaguyemo bagicukuye bavanamo Igitaka cyo kubumbamo Amatafari, kubera imvura yaguye yari nyinshi kirekamo  Amazi, umwana yasohokanye ibase nyina ategereza ko yagaruka, imvura ihise aramushaka aramubura, nyuma yaje kumushaka asanga umwana yapfuye.”

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bageze kuri uyu muryango, bemeza ko Umwana agomba kuzashyingurwa kuri uyu wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *