Huye-Kinazi:Umukecuru w’imyaka 74 arimo gutabaza Perezida Kagame
Umukecuru ufite Imyaka 74 witwa Mukamusoni Alexia, atuye mu karere ka Huye, umurenge wa Kinazi, akagari ka Kabona, umudugudu wa Mujyejuru, arimo gutakambira Perezida Kagame nyuma yaho akuwe ku rutonde rw’abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka (VUP) nyuma amafaranga ye abayobozi bakayirira.
Aganira na HANGA NEWS uyu wa 3/7/2023 yagize ati:” Ndababaye cyane, inzu mbamo igiye kugwaho , Gitifu w’akagari kacu yafatanyije n’umuyobozi wa Sacco ya Kinazi barigisa agatabo kanjye nafatiragaho inkunga y’ingoboka, hanyuma ifishi yanjye mfatiraho Aya mafaranga iriho amasinya atandukanye bigana umukono wanjye bakabikuza amafaranga yanjye bakayirira”.
Uyu mukecuru yakomeje avuga ko inshuro zose yagerageje gusaba gusubizwa agatabo ke ,Sacco yarigishije byanze, yageze naho akubitirwa kuri Sacco n’umuyobozi wa Sacco agiye kurega Kwa Gitifu witwaga Migabo Vital ategeka ko ikibazo cye gikemurwa ariko byaranze.
Ati:”Nanditse ibaruwa ngirango ngaragarize Perezida wacu Kagame ko inkunga atugenera itatugeraho , abayobozi bayirira ubu ntegereje igisubizo, ariko aho Gitifu abimenye ampoza kunyeke ko nabareze , none n’amazi ya Robine baduhaye baraje barayafunga”.
Uyu mukecuru avuga ko agatabo ke ubwo agaheruka hari hasigayemo amafaranga ibihumbi 132,700 Rwf ,ati:”Ayo barayariye kubera banyambuye agatabo bagizengo birarangiye, ariko nanjye nzi ubwenge nari nafotoje mfite photo copies yako, ndimo gutakambira umubyeyi wacu Paul Kagame afashe ndi umurwayi n’abaye ikimuga none amafaranga yakamvuje barayiririye”.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye HANGA NEWS ko Inkunga zigenerwa abatishoboye zitangwa hakurikijwe amabwiriza.
Haraho byagiye bigaragara bagiye bafata inkunga muri gahunda imwe yo gufasha abatishoboye batabikwiriye, bagakurwaho ariko bagahuzwa n’izindi gahunda aho bashobora guhabwa akazi mu gihe mu muryango har’abafite imbaraga zo gukora barimo nkuko nawe byagaragaye ko har’abamubaruyeho bashobora gukora bahuzwa n’amahirwe y’akazi bagahembwa.
Ikindi muri rusange nuko hari n’abafashijwe bateye intambwe bigaragara ku buryo bataguma mu cyiciro cy’abafashwa nabo bashishikarizwa gutera intambwe yo kwigira.
Habayeho kujyana nawe muri SACCO, ku ifishi bigaragara ko amafaranga yagiye ayasinyira nawe arabyemera.
Nubwo Meya Sebutege , avuga ko uyu mukecuru ifishi iri muri Sacco yasinyeho amafaranga yayabonye, igenzura HANGA NEWS twakoze twabonye Meya ashobora kuba nta makuru afite kuko iyi fishi iriho amasinya atandukanye uyu mukecuru agaragaza ko yagiye asinyirwa n’abayobozi bakabikuza amafaranga ye bakayirira.
N’ikibazo giha umukoro inzego zitandukanye kumanuka zigakurikirana iki kibazo , n’ibindi bibazo biri muri sacco ya Kinazi kuko hari koperative yashinzwe aho bakataga buri muntu amafaranga bavuga ko ari Aya koperative none nayo yaburiwe irengero.

Umukecuru urimo gutabaza yereka umunyamakuru uburyo amafaranga ye abayobozi bayariye , bagahita banamukura ku rutonde.

Ifishi Meya avuga ko uyu mukecuru amafaranga yayabonye, ariko we arimo kugaragaza ko bagiye basinya hariho imikono itandukanye bayariye.

Ibaruwa yandikiwe Perezida Kagame yishimiye ko azamurenganura.

Bagiye basaba ko ikibazo cye gikemurwa n’inzego z’ibanze ariko byaranze.

Agaragaza amafaranga yabonye agera ku bihumbi 222,700 Rwf, hasigaye ibihumbi 132,700 Rwf agaragaza ko bayariye.

