Kigarama:IBUKA ntishira amakenga abakoze Jenoside bafungurwa ntibagaragare mubikorwa byo kwibuka

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, none Tariki ya 10 Mata 2023, Umuryango Ibuka mu murenge wa Kigarama,akarere ka Kicukiro wasabye Leta gusuzuma impamvu abari bafungiwe Jenoside barimo gufungurwa basabye imbabazi ndetse harimo n’abarangije ibihano ntibagaragare mu bikorwa byo kwibuka.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kigarama, Kalisa John Damascene avuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ibindi byaha batireze, bikaba birimo guteza urwikekwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:”Duhereye uyu munsi , umurenge wacu wa Kigarama twibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko usanga abahora batanga ubuhamya turi bamwe nihereyeho n’abandi twese twarokotse , ntabwo twagakwiye kuba ari twe tuvuga neza ibyabaye benshi twabaga tunihishe , ariko bariya batwiciye baje hano bakaduha ubuhamya byatwubaka tukaganira nkuko basabye imbazi tukazibaha, kuba batagaragara mu bikorwa byo kwibuka imbabazi basabye ziracyemangwa kuko hari n’abarimo kuvuga ko barenganye , birababaje cyaneeee….”.

Uyu muyobozi ,avuga ko benshi usanga bagitinya kuvuga ibyo bakoze Kandi bakiri muri gereza barireze bakanasaba imbabazi, ati:”‘Nta mpamvu twumva yatuma tutaba turi kumwe hono , ngo baduhe ubuhamya nkuko twe turimo kubutanga, rero kutababona biraduhangayikishije ntabwo baracengerwa neza gahunda ya ndi umunyarwanda ”.

Ibuka hamwe n’inzego za Leta zitandukanye bakomeje gusaba abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside, gutinyuka bakavuga aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, kugira ngo habeho kuyishyingura mu cyubahiro, kuruhuka kw’imitima y’abarokotse ndetse no kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge burambye.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Kigarama, wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gikondo aharuhukiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho gufata umunota wo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’Ikizere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Anny Monique ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanije n’abaturage ba Kigarama muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abitabiriye bakurikiye ikiganiro cyarimo gutangwa na Bwana Higiro Jules aho agaruka ku mateka yaranze u Rwanda ahereye mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Cyami aho Abanyarwanda batahirizaga umugozi umwe gusa ubumwe bwabo bukaza gusenywa n’Abakoroni.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Anny Monique mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Kwibuka muri yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba bataraheranwe n’agahinda ahubwo bagafasha Ubuyobozi bwiza kubaka Igihugu .

Abibutsa ko Ubuyobozi buzakomeza kubitaho mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yibukije Abaturage muri rusange ko batanga amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo ishyingurwe.

Kwibuka byasojwe baremera bamwe mu baturage batishoboye, mu rwego rwo kubakomeza no kubaba hafi.

Ubwo bacanaga urumuri rw’ikizere.

Ubwo hashyirwaga Indabo ku rwibutso.

Inzego z’umutekano zikasaka urumiro rw’ikizere.

Hari Polisi.

Hari abayobozi batandukanye.

Gitifu Umubyeyi Mediatrice arimo gukurikirana ibiganiro.

DDEA arimo gutanga ubutumwa bw’ihumure.

Urubyiruko rwitabiriye.

Urubyiruko rusakaza urumuri rw’ikizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *