Mu Ikipe ya Rayon Sports hakomeje kubamo bombori bombori itezwamo na Muvunyi Paul bavuga ko agamije gusenya Komite nyobozi

Ubudahangarwa bw’ikipe ya Rayon sports nibwo bwayihaye gukundwa na benshi bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda.

Biravugwa ko, Muvunyi Paul ashaka ko Komite nyobozi ya Rayon sports ivaho akimika Murenzi Abudlah nka CEO , amakuru agera kuri HANGA NEWS nuko nawe yazamukuraho muri Mutarama 2026.

Muvunyi Paul, mu bihe bye bitandukanye by’uko yagiye azambya ubuyobozi bwa Rayon sports.Tugiye kubereka uko Muvunyi Paul yihaye kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga ruyoboye umuryango wa Rayon sports, kugirengo ajye aba ariwe ufata ibyemezo wenyine.

Kuva muri Gicurasi 2025 nibwo Muvunyi Paul,yungirijwe na Dr Rwagacondo Claude bandikiwe imyanzuro na Murenzi Abudlah batangiye kugaba ibitero kuri Komite nyobozi ya Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee.

Amakaru ava hagati mu ikipe ya Rayon sports agera kuri HANGA NEWS, arahamya ko mbere y’uko ikipe ya Rayon sports ikina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aribwo Muvunyi Paul yakoresheje inama inenga Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thadee,bashingira ku kibazo cy’uko atabagaragarije umutungo.

Ibi nta murongo byagize, Shampiyona ikirangira nibwo ikipe yatangiye kugura abakinnyi.

Abayaro agahinda bafite , babwiye HANGA NEWS n’uko ubu Twagirayezu Thadee yashyizeho CEO na Muvunyi Paul agashyiraho Murenzi Abudlah.

Andi makuru azenguruka n’ahamya ko Muvunyi Paul yagiriye inama Roger wari visi Perezida wa kabiri kwegura,bwacya akanayigira Rukundo Patrick warushinzwe umutungo.

Undi yagiriye inama ariko ntiyemere kwegura ni visi Perezida wa mbere Muhirwa prosper,ariko amushinga inshingano zo kubangamira Twagirayezu Thadee wari washyizeho CEO.

Mu gihe hategerejwe ingamba nshya mu ikipe ya Rayon sports byatangiye kuvugwa ko hari abatangiye kunyura mubakinnyi ngo bazitsindishe, Andi makuru yerekana ko hatagize igihinduka itsinda rya Muvunyi Paul ritazatuma Rayon sports ibasha guhanganira intsinzi.

Andi makuru turacyakurikirana , tuzayabagezaho mu nkuru itaha, dore ko inkuru ubwo twayiteguraga twagerageje kuvugisha Muvunyi Paul ntibyakunze, nagira icyo adutangariza kubimuvugwaho turabishyira mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *