Mu Rwanda ab’igitsina gore ni bo bibasirwa cyane n’icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko mu bantu 297 bakoreweho icuruzwa ry’abantu mu myaka itanu ishize, abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko abajyanwa mu mahanga gukoreshwa imirimo y’agahato akenshi ari ababa bijejwe akazi keza.

Dr Murangira yagize ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call centers’ aho babizezaga n’umushahara utubutse, hagati y’Amadolari 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza bazajya bongezwa.”

Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira impushya zo kuba mu mahanga (visa), amashuri n’ibindi, ndetse aboneraho no gusaba Abanyarwanda kugira amakenga ku muntu batazi ubashukisha kubakorera serivisi runaka.

Yagaragaje ko, ubwo buhinzi bwa nabi bukorwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, za buruse, za visa n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *