GASABO: Polisi yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi

Tariki ya 26/07/26, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu mujyi wa kigali mu Karere ka Gasabo ryafatiye mu Murenge wa Remera, Akagali ka Rukiri II, Umudugudu w’Ubumwe, ryafashe abasore babiri bacuruza ikiyobwenge cy’urumogi uwitwa DUSHIMIMANA Gad 24yrs na MAYIRA Eric 27yrs, bafie urumogi udupfunyika 274 na ½ Kg cy’urumogi rudapfunyitse, bafashwe barutwaye kuri moto Bajaj Boxer ifite plate RAI 522S bakoresha barutunda.

Aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bazwiho gucuruza urumogi, bafatiwe mucyuho barutwaye kuri moto barushyiriye abakiriya babo.

Kuba abaturage batanga amakuru urumogi nk’uru rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage n’ikimenyetso kigaragaza ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, ariko bikanashimangira ko hari abaturage bakishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kandi bgihari mu baturage.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, CIP wellars Gahonzire yabwiye HANGA NEWS ko, Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bantanga amakuru, ariko ikanabibutsa gukomeza gutanga amakuru kugirango n’abandi batarafatwa nabo bafatwe, abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko ubifatiwe ahanwa birimo no gufungwa igihe kirekire.

Ibiyobyabwenge birangiza tubyirinde tubirinde n’abacu.

Abafashwe n’urumogo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *