Abakora isuku mu muhanda Karuruma–Jali bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa, bagasaba kwishyurwa

Abakora isuku mu muhanda Karuruma–Jali bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa, bagasaba kwishyurwa.

Kigali – Abaturage bakora ibikorwa by’isuku no kubungabunga umuhanda wa Karuruma–Jali, akarere ka Gasabo,bavuga ko bamaze amezi ane bakora akazi buri munsi ariko batarabona amafaranga bavuga ko bakoreye. Ibi ngo byabateje ikibazo cy’inzara no kubura ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Aba bakozi, bagera ku bantu 10, bavuga ko bazinduka buri munsi bakora isuku n’ibindi bikorwa byo kubungabunga uwo muhanda. Basobanura ko amafaranga bakorera aturuka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), anyuzwa mu Mujyi wa Kigali binyuze muri gahunda ya RMF igamije kubungabunga no gusukura imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali itarashyirwamo kaburimbo.

Bavuga ko umukozi umwe ahembwa Frw 1,500 ku munsi, ariko bakavuga ko n’ayo mafaranga make ugereranyije n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse n’izamuka ry’umusanzu wa Mutuelle de Santé, batarayabona kubera gutinda kwishyurwa.

Umwe muri bo yagize ati:

«”Twamaze amezi ane dukora buri munsi, ariko ntiturishyurwa. Turimo kubaho mu buzima bugoye, bamwe nta biribwa bafite, abandi ntibabasha kwishyura Mituweli cyangwa ibindi bikenerwa mu rugo.”»

Aba bakozi basaba inzego zibishinzwe kwihutisha ubwishyu bwabo, bavuga ko ayo mafaranga ari yo yari abafasha gutunga imiryango yabo no kubona serivisi z’ubuvuzi.

Umujyi wa Kigali wavuze ko uzatanga ibisobanuro

Mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, ku wa mu gitondo saa tatu n’iminota 20, umunyamakuru wa HangaNews yavugishije Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madame Emma Claudine Ntirenganya, binyuze ku butumwa bwa WhatsApp.

Mu butumwa bwe, yamusubije agira ati:

«”Salut, ndagusubiza saa sita. Asante.”»

Nyuma y’aho, umunyamakuru yongeye kumubaza ku bijyanye n’iki kibazo. Nubwo ubutumwa bwagaragaye ko bwasomwe, nta yandi makuru cyangwa ibisobanuro yari yatanzwe kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga.

HangaNews ikomeza gukurikirana iki kibazo. Mu gihe Umujyi wa Kigali cyangwa izindi nzego bireba bazaba batanze ibisobanuro, tuzabibagezaho mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *