Ishyaka Green Party rikomeje gushyiraho inzego zaryo mu Murenge wa Kagogo na Kinyababa mu Karere ka Burera
Burera, 21 Kamena 2026 – Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryakomeje gahunda yo gushyiraho no gukomeza inzego zaryo ku rwego rw’imirenge, aho kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026 ibikorwa byakomereje mu Mirenge ya Kagogo na Kinyababa yo mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abarwanashyaka baturutse muri iyo mirenge mu nama ikomatanyije n’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ku mahame n’intego by’ishyaka, ndetse hanatorwa no gushyirwaho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge.

Iyi gahunda yayobowe na Perezida w’Ishyaka Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, wari kumwe n’abayobozi batandukanye b’ishyaka ku rwego rw’Igihugu n’urw’akarere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Hon. Dr Frank Habineza yibukije abarwanashyaka amateka n’amavu n’amavuko y’ishyaka Green Party, asobanura impamvu ryashinzwe n’indangagaciro rishingiraho mu bikorwa byaryo bya buri munsi.
Yagarutse cyane ku mahame ya demokarasi, kurengera ibidukikije, guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse no gushimangira uruhare rw’abaturage mu miyoborere myiza. Yavuze ko izi ari zimwe mu nkingi z’ingenzi ishaka rishingiraho mu rugendo rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
“Green Party iharanira ko abaturage bagira uruhare rusesuye mu bibakorerwa, bakubahirizwa uburenganzira bwabo kandi igihugu kigatera imbere mu buryo burengera ibidukikije n’inyungu z’abagituye,” Hon. Dr Frank Habineza yabwiye abarwanashyaka.
Abitabiriye aya mahugurwa baganirijwe kandi ku nshingano z’inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge, uburyo bwo gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa bya politiki mu mucyo no mu mahoro, ndetse n’uruhare rw’abarwanashyaka mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Nyuma y’amahugurwa, habaye igikorwa cyo gushyiraho inzego nshya z’ishyaka muri iyo mirenge, hagamijwe gukomeza kwegereza ibikorwa by’ishyaka abaturage no kongera imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.

Ubuyobozi bw’Ishyaka Green Party bwatangaje ko gahunda yo gushyiraho inzego zaryo no guhugura abarwanashyaka izakomeza no mu yindi mirenge hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikorere y’ishyaka no kongera uruhare rw’abanyamuryango mu bikorwa byaryo.
Aya mahugurwa n’ikorwa ry’ishyirwaho ry’inzego z’ishyaka bibaye mu gihe Green Party ikomeje gahunda yo kwegera abaturage no kubasobanurira gahunda zayo zigamije guteza imbere demokarasi, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

