Urukiko rwasubitse umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abanyamakuru baregwa gusebya Mufti wa RMC

Kigali, 27 Nyakanga 2026 – Urukiko rwa Nyarugenge ,rwaburanishije urubanza ruregwamo abanyamakuru Imanzi Sudi na Rubangisa Suleiman, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusebya Mufti wa Rwanda Muslim Community (RMC), Sheikh Sindayigaya Mussa, n’urwego ayoboye.

Iburanisha ryakurikiwe n’imbaga y’abaturage, by’umwihariko abayisilamu benshi bari baje kumva uko urubanza rugenda.

Mu iburanisha, ababuranyi ku ruhande rw’abaregwa babanje gutanga inzitizi zishingiye ku mategeko, bavuga ko mbere yo kujya mu nkiko, uwumvise yarangiritse kubera inkuru yatangajwe yagombaga kubanza gusaba ikinyamakuru kuyikosora cyangwa kuyigorora, nk’uko amategeko abiteganya.

Banavuze kandi ko ikibazo nk’iki cyagombaga kubanza gusuzumwa n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura imyitwarire y’umwuga mbere yo kugera mu nkiko.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika umwanzuro kuri izo nzitizi, ruzawusoma ku wa 7 Kanama 2026.

Abaje gukurikirana urubanza bagaragaje ibitekerezo bitandukanye

Bamwe mu bayisilamu bari baje gukurikirana urubanza baganiriye na HANGA NEWS, bagaragaje ko batanyuzwe n’imikorere y’ubuyobozi bwa RMC.

Hari abavuze ko gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, kandi ko abanyamakuru badakwiye gukurikiranwa bazira gutangaza ibibazo bireba inyungu rusange.

Umwe muri bo yagize ati:

«”Gutanga ibitekerezo ni uburenganzira bwa muntu. Turabona aba banyamakuru bakurikiranwa kandi bavuga ko bari batangaje ibibazo abayisilamu bavuga ku micungire y’umutungo.”»

Ibi bitekerezo ni iby’ababitanze, kandi urubanza ruracyari mu nkiko.

Nta muyobozi wa RMC witabiriye iburanisha

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, nta muyobozi wo ku ruhande rwa Rwanda Muslim Community (RMC) wagaragaye mu cyumba cy’urukiko.

Uburenganzira bw’itangazamakuru

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwo itangazamakuru. Ingingo ya 38 igaragaza ko ubwisanzure bwo gutangaza ibitekerezo no guhabwa amakuru bwemewe kandi burindwa na Leta, hakurikijwe amategeko.

Ni imwe mu ngingo abunganira abanyamakuru bashingiyeho bagaragaza ko uburenganzira bw’umunyamakuru bugomba kubahirizwa mu gihe akora umwuga we.

Urubanza rurakomeje

Urukiko ruzasoma umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa ku wa 7 Kanama 2026. Nyuma yawo ni bwo hazamenyekana niba urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa niba hari izindi ngamba zizafatwa.

HANGA NEWS izakomeza gukurikirana uru rubanza no kugeza ku basomyi amakuru yose ajyanye n’aho rugeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *