Gicumbi:Abageni bapfuye Impano bahawe mu bukwe bwabo umugore akubita umugabo Ishoka mu mutwe
Mu karere ka Gicumbi,umurenge wa Nyankenke ,mu kagari ka Gaseke, haravugwa inkuru y’abageni bagize amakimbirane ashingiye ku mpano bahawe mu bukwe bwabo, umugore aterura ishoka ayikubita umugano we mu mutwe arakomereka bikomeye cyane ,ubu arembeye mu bitaro bya Kigali (CHUK).
Abaturage babwiye itangazamakuru ko, aba bageni bari bamaze icyumweru kimwe bashakanye , aho bavuze ko umugabo yabwiye umugore we, ko bahawe impano nyinshi harimo n’izihenze asaba umugore we , ko harizo bagurisha kugirango bishyure amwe mu madeni bafashe bitegura ubukwe, Ati:”Umugabo yafashe zimwe mu mpano bahawe mu bukwe, abwira umugore we ko agiye kuzigurisha bishyure amadeni barimo, umugore arabyanga amubera ibamba niko kwikoza hanze yinjira mu gikoni aterura ishoka ayikubita umugabo mu mutwe arakomereka bikomeye”.
Ibi Kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’umurenge wa Nyankenke, Uwera Diane yagize ,ati:”Nibyo Koko? umugore witwa Bantegeye Yvonne, ubu afungiye kuri RIB sitation ya Cyumba , akurikiranyweho gukubita umugabo we bamaze icyumweru bashakanye ishoka mu mutwe, intandaro n’amakumbirane bagiranye ashingiye ku mpano bahawe mu bukwe bwabo”.
Aha mu murenge wa Nyankenke, haravugwa amakimbirane mu ngo , abaturage bavuga ko hari n’abagabo bataye Ingo zabo kubera gutotezwa n’abagore , Gitifu Uwera Diane yemereye itangazamakuru ko iki kibazo gihari , Ati:”Amakimbirane ashingiye kubashakanye arahari ,ubu turabarura Ingo zigera kuri 46 mu murenge woze zibanye mu mamakimbiranye”.
Gitifu yashoje avuga ko, batangiye kwegera imiryango yose ibanye mu makimbirane batangiye kuyiganiriza urugo ku rundi.

