Umurenge wa Kigali:Umuganga Dr Ngiriwonsanga Pascal akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 8

Ganza Aliane, n’umwana wapfuye Tariki ya 18/8/2024, Yapfiriye ku kigega cy’amazi mu rugo rwa Dr Ngiriwonsanga Pascal aho basanze umurambo we umanitse ku mugozi.

Ibya byebereye , mu murenge wa Kigali, akagari ka Kigali, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko uyu mwana yapfuye yishwe akaza kuhamanikwa mu rwego rwo guhindura no guhisha ibimenyetso nkuko byavuzwe n’ubushinjacyaha ubwo haburanishwaga urubanza RDP 00714/2024/TB/NYGE aho Umuganga witwa Dr Ngiriwonsanga Pascal aregwa kuba ariwe yishe uyu mwana.

Mu iburana ryabaye Tariki 6/9/2024 mu rukiko rya Nyarugenge, ubushinjacyaha bwasabye ko , Ngiriwonsanga Pascal afungwa by’amagateganyo iminsi 30 kubera uruhare acyekwaho rukomeye rwo kwica umwana yarerega kuko arekuwe yatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bufite ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya bemeza ko Dr Ngiriwonsanga Pascal ariwe wahize uruhare muyicwa rw’umwana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwitwa Kampundiye Beatha, watanze ubuhamya wari umukozi wo mu rugo, yavuze ko Sebuja ariwe Dr Pascal yamuhamagaye ngo azane umuhoro bakate umugozi uziritse umwana mu ijosi ,awuzanye asanga umwana yapfuye cyera.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko n’undi mutangabuhamya witwa Muhawenimana Josianne yahuye na Dr Pascal afite icyuma atabaza ngo umwana yiyahuye, Kandi umwana yapfuye cyera.

Ikindi Ubushinjacyaha bwasobanuye nuko nta n’umwe wigize yumva uwo mwana ataka, uwahageze mbere witwa Mukampabuka Cecile nawe yahageze asanga Ganza yapfuye amanitse mu mugozi.

Raporo y’itsinda ry’abagenzacyaha bemeje ko basanze umwana yishwe nkuko babigenzuye bakorosheje ubuhanga bw’ibyuma n’amafoto bagaragaza ko umwana atiyahuye abubwo yishwe. Ndetse n’uburebure bw’umugozi byagaraye ko buri mu ntera isumba uburebure bw’umwana niyo Yaba amanitse amaboko.

Dr Ngiriwonsanga Pascal yireguye abihakana avuga ko, atakwihekura kuko umwana amaze Imyaka 4 amurera hamwe na mushiki we, ko yabazaniye na nyirakuru ubarera.

Yunganiwe n’abanamategeko babiri , basabye urukiko ko,  Dr Pascal yarekurwa agakurikirana adafunzwe kuko ibyo akurikiranyweho babona ntaruhare yabigizemo.

Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko ,urubanza ruzasomwa Tariki 10/9/2024, Saa cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *