Umurenge wa Kigali: Abaturage biyemeje gufatanya n’abayobozi guca Inzoga z’ibikwangari

Uyu wa kabiri tariki ya 21/06/2022 mu tugari twose , mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge,hateranye inteko z’Abaturage , bamwe mu baturage bahamirije ubuyobozi ubufatanye mukwicungura umutekano harimo guca Inzoga z’ibikwangari.

Ku rwego rw’Umurenge , inteko yateraniye mu kagali ka Kigali, mu mudugudu w’Akirwanda, ihuriramo na Muganza na Kibisogi, iyoborwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa KIGALI, Ntirushwa Christopher yari kumwe n’inzego z’umutekano zikorera muri uyu murenge (Ingabo,Police na RIB).
Ubutumwa bwatanzwe,bw’ibanze ku mutekano,ubukangurambaga kuri Mutuelle 2022_2023, hatanze Kandi ubutumwa bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ibarurishamibare kijyanye n’ibarura rusange rw’abaturage n’imiturire rizatangira ku wa 16-30/08/2022.

Abaturage bakanguriwe kugira umuco w’Isuku n’Isukura, birinda urugomo ,Kurwanya malaria no kuyikumira ,ndetse banaganirizwa kuri gahunda ya EJO HEZA.

Ibibazo byabajijwe n’ibijyanye na n’ibikwangari basaba ko buri wese yatangira amakuru ku gihe no kubyamagana no kwitandukanya nabyo.

Ibibazo byose byabajijwe byahawe ibisubizo, n’abaturage benshi bagaragaje ikibazo cy’ibura ry’amazi, ubuyobozi bubemerera kuzabikoraho ubuvugizi.

Abaturage ubwo bari mu nteko n’ubuyobozi.
Hari n’inzego z’umutekano.
Gitifu Christopher niwe wari uyoboye inteko y’abaturage.
Abaturage bemereye ubuyobozi ubufatanye kurwanya Inzoga z’ibikwangari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *