Dr Frank yikomye akarere ka Rulindo aho bafungishije abacuruzi bakabajyana ahandi ubwo yazaga kwiyamamaza

Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) uyu wa 11/7/2024 mu kiganiro n’itangazamakuru mu buryo bukarishye cyane ababaye yavuze ko atishimiye uburyo akarere ka Rulindo, mu ntara y’amajyaruguru bafungishije abacuruzi amaduka igihe yari yahaje kwihiyamamariza mu murenge wa Base bakabajyana ahandi hafi yaho ari gukorera bamamaza undi mukandida.

Yagize, ati:”Twababajwe n’uburyo akarere ka Rulindo bari bazi neza ko hari gahunda yacu , ko turi buze kuhakorera ibikorwa byo kwiyamama, twatunguwe nuko aho twakoreye twasanze abacuruzi bose bafungishijwe amaduka babatwaye ahandi hafi yaho barimo kwamamaza undi mukandida wirindi shyaka duhanganye mu matora”.

Dr Frank, yakomeje avuga ko, icyo gihe batacitse intege, ariko bihanganye bakora ibikorwa byo kwiyamama bari mu bwigunge, Ati:”Amabwiriza ya Komisiyo y’amatora mu Rwanda, nuko nta mashyaka agomba kwiyamamariza mu murenge umunsi umwe, ariko Rulindo yari imirenge yegeranye abaturage bose inzego z’ibanze zabatwaye ndetse n’amaduka y’abacuruzi afunze, twarababaye ariko turi mu gihugu kigendera muri Demokarasi twakomeje gahunda yacu irangira mu mahoro nubwo twabuze abaturage twari twaje kureba”.

Dr Frank Habineza, yashimye ko nta kibazo gikomeye arahura nacyo igihe amaze azenguruka igihugu yiyamamaza. Gusa Yagarutse ku bibazo bigaragara kuri bamwe mu nzego z’ibanze bakora amakosa asaba abo bireba cyane Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kujya bihanangiriza bamwe mu bayobozi baragwa n’imico mibi itari myiza yo gukumira abaturage, Ati:”Turi igihugu kigendera kuri Demokarasi, nta mpamvu yo guhatira umuturage cyangwa kubuza umuturage ubwisanzure , bakwiye kubareka bakaza kumva ibyiza kuzabagezeho kuko nibo dukorera”.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro.

Bamwe mu banyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Buri mu nyamukuru yahawe umwanya abaza ibibazo yisanzuye.

Abanyamakuru bitabiriye ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *