TANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Itangazo rya Tariki ya 1 Ukwakira 2023
SOUTHERN-PROVINCE
HUYE-DISTRICTN
GOMA-SECTOR
BUTARE-CELL
Email:determinedyouthbiocoop@gmail.com
Telephone(+250)788840755
website:www.biocoor.rw
TANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR), ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi Numero 777/RGB/NGO/LP/11/2021 mu Rwanda ukaba wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage.
BIOCOOR irahamagarira ibigo bibishoboye gupiganira isoko ryo Kubaka ibiraro 30 bizamuye mu kirere hirindwa ko inyamaswa zo mu gasozi zarya amatungo y’Abaturage.
Ibyo biraro bizamuye mu kirere bizubakwa mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru.
Ibigo bipiganirwa isoko bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Kuba gifite ubunararibonye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi
Kuba ikigo kiri muri VAT kandi kinatanga inyemezabwishyu ya EBM
Kuba ikigo nta misoro kibereyemo RRA cyangwa RSSB
Kuba ikigo kimaze byibura imyaka 3 gikora
Kuba ikigo cyarakoze imirimo isa n’iyi kikayisoza neza (bakanagaragaza ibyangombwa nibura 2 by’uko basoje iyo mirimo.)
Igitabo gikubiyemo ibirambuye kuri iri soko muragisanga ku biro bya BIOCOOR ku Karubanda guhera kuwa 01/10/2023 kugeza ku wa15/10/2023.
Mushobora no kuduhamagara kuri nimero 0788334621ya Program Manager cyangwa mukatwoherereza email kuri
determinedyouthbiocoop@gmail.com
tukaba twaboherereza igitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itariki ntarengwa yo kugeza dosiye zisaba isoko kuri BIOCOOR ni ku wa15/10/2023.
Dosiye zizoherezwa kuri email determinedyouthbiocoop@gmail.com cyangwa zoherezwe mu mabahasha afunze neza ku biro bya BIOCOOR biri ku Karubanda cyangwa ku Kitabi kuri Nyungwe Conservation Leadership Center
Bikorewe: Huye kuwa 01/10/2023
Dr Ange IMANISHIMWE,
PhD, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR

Itangazo rya Tariki ya 1 Ukwakira 2023

