Kigali:Nta gikozwe vuba Koperative ya ADARWA irasenyuka -RCA irashyirwa mu majwi kubatezamo umwiryane n’amakimbirane

Koperative ya ADARWA – Gisozi, ikorera mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali,yadutsemo amakimbirane kugeza naho biyambaje inzego bireba nka RCA ntigire icyo ibikoraho, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ( MINICOM) yijeje ko igihe gukemura ibibazo bihari binyuze mu biganiro ndetse n’amategeko.

HANGA News, uyu wa 9/1/2025 twaganiriye na bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative batubwira ko bari mu gihirahiro kuko nta buyobozi bafite, kubera ko Perezida wabo bitoreye mu buryo bwemewe n’amategeko ikigo cy’amakoperative mu Rwanda (RCA) cyamwanze. Bagize bati:”Turimo gutakambira nyakubahwa Perezida Kagame, iyi Koperative yacu arayizi ni nawe waje kudufungurira w’inyubako yacu, adufashe muri twe harimo abashaka kudusenya Kandi twari tugeze ku rwego rushimishije, twitoreye Perezida wacu twiyumvamo mu gihe abandi byari byabananiye none RCA yanze kumwemeza”.

Bakomeje bavuga ko, batiyumvisha uburyo abantu bacye bahoze ari abayobozi mbere , byaje kunanira kuyobora, kugeza naho imitungo yabo yageze mu cyamunara, kubera bananiwe kwishyura imyenda twarimo bakomeza kugonganisha ubuyobozi bitwaje amategeko atabaho, Ati:”Twagirayezu Thaddéo twamutoye manda ya mbere, adushyirira ibintu ku murongo kugeza naho inguzanyo zari zaratubereye ihurizo rikomeye azishyuye ,twari kwishyura kugera muri 2031 none inguzanyo yaramutse tugeze muri 2026, zirimo kugenda zirangira ,inyubako ya Koperative yari mu cyamunara yagarutse mu maboko yacu, rero hari abo bitashimishije bumvaga twahora mu mwiryane bakabyungukirano ari nabo barimo kutugonganisha n’ubuyobozi bwa RCA na MINICOM”.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RCA Mugwaneza Pacifique , nta byinshi yigeze atangaza ahubwo yisunze ibyo yashyize mu nyandiko , agaragaza ko hakwiye gukorwa Andi matora kuko Thaddéo bitoreye atemewe n’amategeko ,nubwo nta ngingo ninwe muri iyi baruwa igaragaza itegeko rituma Thaddéo atayobora.

Abanyamuryango bakomeje bagira bati:” Thaddéo twamutoye ,dushyingiye ku ngingo ya 173 ivanaho , aho itegeko no 024/2021 ryo ku wa 27/4/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda rivanweho , ni nyuma yaho Kandi ingingo ya 174 aho ivuga ko iri tegeko ritangira gukurikizwa ku munsi ritangajweho mu gazeti ya Repebulika y’u Rwanda, aho niho duhera dutabaza twibaza impamvu RCA ariyo yagakwiye kutuyobora yubahirije amategeko ikaba ariyo iri kuyahonyora kubera inyungu za bamwe muri twe, bari gukorana nabo”.

Prudence Sebahizi, minisitiri wa MINICOM (Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi) yabwiye HANGA NEWS ko, ibibazo bya Koperative ya ADARWA yabimenye Kandi yagerageje no kubikoraho yisunze ibyavuye mu bugenzuzi bwa RCA, Yagize ati:”Nibyo Koko?nta guca inyuma biragaraga ko muri ADARWA harimo amakimbirane , twakiriye amabaruwa y’abanyamuryango atandukanye bamwe bavuga ko batoye Perezida binyuranyije n’amategeko abandi bavuga ko bitoreye Perezida mu buryo bwabo biyumvumaho ko ariwe bashaka, icyo twe nk’ubuyubozi dukora nta marangamutima abaho, tureba icyo itegeko riteganya kandi ni nabyo RCA yakoze batweretse uko basesenguye iki kibazo natwe tubona bikurikije amategeko nibyo twabasubije”.

Yakomeje avuga ko, nibumva hari byinshi bumva bitameze neza bijyanye n’amategeko baduhamagare tuze twicare hasi tubiganireho tunabagire Inama, yagize ati:”Twe turi hano kubwabo, n’ubu batwandikiye batwifuza ku wa mbere twaza kumva ibibazo byabo tukabiha umurongo , nta byacitse kuburyo byananiwe gukemurwa bigeze aho batabaza …”.

Abanyamuryango bavuga ko, nta gikozwe ngo bishyirireho abayobozi babo ,bibonamo ubushobozi n’ubutwari bitazakunda kuko inzego zose zizakomeza kubatsindagira abayobozi batiyumva bazakomeza gusakuza no gutakambira umukuru w’igihugu ngo abafashe kuko batifuza gusubira inyuma Kandi bari bageze ku rwego rushimishije.

Ibaruwa bandikiye MINICOM batabaza.

Abanyamuryango barenga 60 bashyizweho umukono.

Ibyo MINICOM yabasubije, ntibyabanyuze kuko bihabanye nibyo babajije Minisitiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *