Kimisagara: Inteko ya FPR-Inkotanyi yasize amateka yo kwakira abanyamuryango 241 bashya -Ibirori byaranzwe no gushima cyane Chairman Paul Kagame

FPR-Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya 241 i Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge,mu nteko yaranzwe n’ishyaka, ubuhamya n’ishimwe.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, habereye inteko y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yasize uyu muryango wongereye imbaraga nyuma yo kwakira abanyamuryango bashya 241.

Iyi nteko yitabiriwe ku bwinshi, irangwa n’akanyamuneza, morale iri hejuru ndetse n’ishyaka ridasanzwe mu bitabiriye.

Abanyamuryango bashya bagaragaje ko bishimiye kuba binjiye mu muryango ufite intego yo guteza imbere igihugu no kubungabunga ibyagezweho.

Mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe ku gushimira cyane Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bukomeje guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no kubasubiza agaciro.

Abitabiriye iyi nteko, by’umwihariko abagore n’urubyiruko, bagaragaje ko bishimira uruhare bahawe mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu.

 

Abatangabuhamya bashya bavuganye na HANGA NEWS bakora muri ZAG-NUT bagaragaje impinduka n’icyizere cy’ejo hazaza

Bamwe mu banyamuryango bashya barahiye,batanze ubuhamya bugaragaza impamvu bahisemo kwinjira muri FPR-Inkotanyi.

Bavuze ko bashingiye ku iterambere rigaragara igihugu kimaze kugeraho, haba mu mutekano, uburezi n’ubuzima.

Umwe muri bo yagize ati: “Twabonye impinduka zifatika mu mibereho yacu n’iy’igihugu muri rusange. Kwiyunga kuri FPR-Inkotanyi ni ugushyigikira urugendo rwiza igihugu kirimo.”

Undi nawe yagize ati: “U Rwanda rwaduhaye amahirwe nk’urubyiruko, bidutera imbaraga zo kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere. Twiyemeje kudasubira inyuma.”

Abitabiriye inteko bashimye Chairman Paul Kagame ku buyobozi bwiza.

Abitabiriye iyi nteko nabo bagize umwanya wo gutanga ubuhamya bashimira Chairman Paul Kagame ku ruhare rwe mu kubaka igihugu no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Umwe mu banyamuryango Ingabire Christine mu kiganiro na HANGA NEWS yagize ati: “Chairman wacu yaduhaye icyizere n’agaciro nk’Abanyarwanda. Iterambere tugezeho ririvugira, natwe tugomba gukomeza kurisigasira.”

Undi muturage witabiriye inteko yavuze ko: “Ubuyobozi bwa Chairman Paul Kagame bwagaruye amahoro n’umutekano, butuma Abanyarwanda babasha gukora no kwiteza imbere. Turamushimira kandi tumwizeza gukomeza kumushyigikira.”

Abagore bitabiriye iyi nteko nabo bashimangiye ko bishimira agaciro bahawe n’ubuyobozi bwiza, bavuga ko ubu bafite ijambo n’uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Gukomeza indangagaciro n’urugendo rw’iterambere

Abitabiriye inteko bagarutse ku ndangagaciro za FPR-Inkotanyi zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo no gukorera hamwe, bavuga ko ari zo zibatera imbaraga zo gukomeza urugendo rw’iterambere ridacogora.

Ubuyobozi bwa RPF-inkotanyoli ku murenge wa Kimisagara bwashimiye abanyamuryango bashya ku cyemezo cyabo, bubasaba gukomeza kugaragaza ibikorwa bifatika bishyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Iyi nteko yasojwe mu byishimo byinshi, aho abitabiriye biyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi no kurushaho gusigasira ubumwe n’iterambere byagezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *