Umurenge Kagame Cup2026: Ibyishimo i Masaka, Begukanye igikombe batsinze Nyarugenge 3-1

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hasojwe imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, irushanwa ngarukamwaka rihuza imirenge yose igize igihugu, rigamije guteza imbere impano no gushimangira ubumwe bw’abaturage binyuze muri siporo.


Mu cyiciro cy’abagabo, Umurenge wa Masaka uhagarariye Akarere ka Kicukiro ni wo wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyarugenge uhagarariye Akarere ka Nyarugenge ibitego 3-1, mu mukino wanyuze benshi kubera uburyo wari urimo guhangana gukomeye n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.


Masaka yagaragaje umukino uhamye, ikoresha neza amahirwe yabonye, bituma yegukana intsinzi ikwiye.

Nyuma y’umukino, bamwe mu bitabiriye irushanwa bagaragaje ko banyuzwe n’imikinire y’iyi kipe ya Masaka, bayivuga ibigwi ku rwego rwo hejuru.

Umwe mu bafana yagize ati: “Masaka yagaragaje ko ari ikipe ifite gahunda n’imikinire ihamye. Abakinnyi bayo bagaragaje ubufatanye n’ubushake bwo gutsinda kuva umukino watangira kugeza urangiye.”

Undi mutangabuhamya, uri mu bayobozi b’inzego z’ibanze, mu kiganiro HANGA NEWS yavuze ko iyi kipe ikwiye kubera urugero abandi, agira ati: “Intsinzi ya Masaka si impanuka. Ni igisubizo cy’imyiteguro myiza, imyitozo ihoraho n’imiyoborere iboneye. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kwitwara neza no ku rwego rw’igihugu.”

Umutoza wa Masaka na we yashimye abakinnyi be, avuga ko bakurikije amabwiriza bahawe kandi bagakina bafite ikinyabupfura n’ishyaka. Yagize ati: “Twari twiteguye uyu mukino neza, kandi abakinnyi bacu babishyize mu bikorwa. Intego yacu ni ugukomeza iyi myitwarire no ku rwego rw’igihugu.”


Ku rundi ruhande, mu cyiciro cy’abagore, Umurenge wa Kacyiru uhagarariye Akarere ka Gasabo watsinze ku buryo bugaragara Umurenge wa Mageragere uhagarariye Akarere ka Nyarugenge ibitego 5-0, wegukana igikombe.

Kacyiru yigaragaje nk’ikipe ifite imbaraga n’ubuhanga buhambaye, igaragaza ko yiteguye guhatana ku rwego rwo hejuru.


Izi ntsinzi zisobanuye ko Umurenge wa Masaka mu bagabo ndetse na Kacyiru mu bagore ari bo bazahagararira Umujyi wa Kigali mu cyiciro gikurikiraho ku rwego rw’igihugu, aho bazaba bahanganye n’andi makipe yitwaye neza mu ntara zitandukanye.


Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rikomeje kugaragaza uruhare rukomeye rifite mu guteza imbere siporo mu baturage, cyane cyane mu rubyiruko, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubufatanye hagati y’abanyarwanda.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwitega byinshi kuri aya makipe yegukanye ibikombe, by’umwihariko mu mikino y’icyiciro cy’igihugu iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *