ITANGAZO RYO GUPIGANIRA Isoko ryatanzwe na BIOCOOR
Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR) ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi N° 777/RGB/NGO/LP/11/2021 mu Rwanda ukaba wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’Iterambere ry’Abaturage.
None uyu munsi Tariki ya 1/7/2022 , BIOCOOR irahamagarira ibigo bibishoboye gupiganira isoko ryo guhugura Abavumvu, kuvugurura aho bakorera, no kubaha ibikoresho bikenerwa muri uwo mwuga. Abo bavumvu ni abo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru n’abo mu Mirenge ya Uwinkingi na Buruhukiro yo mu Karere ka Nyamagabe.
Ibigo bipiganwa bigomba kuba byujuje ibi bikurikira: Kuba bafite inararibonye mu bijyanye n’ubuvumvu, ubuhinzi n’ubworozi bakanagaragaza aho babikoze nibura bazana gihamya 3Kuba ikigo kiri muri VAT kandi gitanga EBMKuba ikigo nta misoro kibereyemo RRA cg RSSBKuba ikigo kimaze imyaka nibura 3 gikoraKuba ikigo cyarakoze imirimo isa n’iyi kikayisoza neza bakanagaragaza ibyangombwa nibura 2 byuko basoje iyo mirimo neza.
Igitabo gikubiyemo ibirambuye kuri iri soko muragisanga ku biro bya BIOCOOR I Nyamagabe mu Kiyovu guhera ku wa 01/07/2022 kugeza ku wa 06/07/2022.
Mushobora no kuduhamagara kuri 0788334621 numero ya program Manager cyangwa mukatwoherereza email kuri determinedyouthbiocoor@gmail.com tukaba twaboherereza igitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itariki ntarengwa yo kugeza dosiye zisaba isoko kuri BIOCOOR ni ku wa 11/07/2022. Dosiye zizoherezwa kuri email determinedyouthbiocoor@gmail.com cyangwa zoherezwe mu mabahasha afunze neza ku biro bya BIOCOOR biri I Nyamagabe mu Kiyovu cyangwa ku Kitabi kuri Nyungwe Conservation Leadership Center.
Bikorewe I Nyamagabe ku wa 01/07/2022
Dr Ange IMANISHIMWE,PhD
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR



