Amateka ya nyakwigendera Mutezintare Damas Gisimba

Uyu mugabo mwiza w’imfura ni UMUNYABIGWI cyane Damas Mutezintare Gisimba, Umuhungu wa Dancille Gisimba na Pierre-Chrysologue Gisimba,mwene Melchior Gisimba.

Damas Mutezintare Gisimba yavutse ku itariki ya 15 Ukwakira mu mwaka w’1961,avukira mu gihugu cya Congo aho ababyeyi be bari barahungiye mu mwaka w’1959 kubera ikibazo cy’umutekano muke wari mu Rwanda icyo gihe.

Hashize imyaka 2, Damas Gisimba avutse,mu mwaka w’1963, Se wabo wa Damas witwaga Gisimba Jean wari warasigaye mu Rwanda, wabarizwaga mu ishyaka rya U.N.A.R (Ishyaka ryaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda) yafunzwe na Leta ya Kayibanda akorerwa iyicarubozo maze intagondwa z’Abaparmehutu mu kumwica urupfu rw’agashinyaguro zimushyira mu mufuka zirawuhambira zirangije zimwica zimuhambye ari muzima.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, mu mwaka w’1946, Sekuru wa Damas Gisimba witwaga Melchior Gisimba yatangiye kurengera abari mu kaga, ubwo mu Rwanda hateraga inzara ya Ruzagayura yicaga abantu benshi maze Sekuru wa Damas wari umukirisitu ari umutunzi ndetse afite ibigega akajya azana abaturage mu rugo rwe akabacumbikira akanabagaburira kugirango baticwa n’inzara.

Mu mwaka w’1979, Ababyeyi ba Damas Gisimba batahutse mu Rwanda maze basanga Melchior Gisimba (Sekuru ubyara Se wa Damas) amaze imyaka 3 yitabye Imana Se wa Damas, Pierre-Chrysologue Gisimba amaze kwisuganya no kubona akazi yahise akomeza igitekerezo cya Se cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti ze zitandukanye.

Kuko rero yakoraga mu muryango witwaga “Catholic Relief Services” yaganiriye n’Abapadiri b’abazungu 4 bakoranaga kandi nabo bari bafite abana bareraga nuko abagezaho igitekerezo cye cyo gushinga Orphélinat maze abo bazungu bamwumva vuba.

Niko kwakira abana benshi b’imfubyi ariko nyuma bigeraho abana bariyongera kuko mu rugo rwa Pierre-Chrysologue Gisimba hari hatangiye kuba hato nuko Pierre Gisimba agira igitekerezo cy’uburyo abo bana yareraga bakubakirwa inyubako nini maze atangira gushaka ikibanza,ubuzima gatozi n’ibyangombwa byo kubaka.

Gusa Se wa Damas Gisimba,Pierre Chrysologue Gisimba ,yaje
kwitaba Imana mu mwaka wa 1986 n’umugore we Dancille Gisimba, yitaba Imana mu mwaka w’1988 ariko ikibanza n’ubuzima gatozi bari basabye ngo bubake inyubako ya Orphélinat biza kuboneka hashize amezi 2 Se wa Damas yaritahiye.

Mbere yuko yitaba Imana,Pierre-Chrysologue Gisimba wari urembye cyane yahamagaye uyu muhungu we ,Damas Mutezintare Gisimba maze amubwira agira ati: “Nubwo ndi mu bihe bya nyuma,Humura Imana izakuba hafi,abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye kose ntibazagire icyo babura ngo bajye mu muhanda.”

Nuko Damas Gisimba yiyemeza gutera ikirenge mu cya Se maze mu mwaka w’1988, atangira kubona inkunga yo kubaka nuko abantu benshi bamuba hafi, harimo imiryango itandukanye n’inshuti za Se zabaga hanze y’u Rwanda maze i Nyamirambo,Gisimba Damas ahita ahubaka inyubako ya Orphélinat”.

Mu kwezi kw’Ukwakira mu mwaka w’1990 ,kubera ibibazo by’umutekano muke wari mu Rwanda,mu kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, abana batangiye kuhahungira ari benshi maze na Gisimba Damas ubwe atangira kujya gukora urugendo azenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu aho ibintu byacitse kugira ngo atabare bwangu abana bapfushije ababyeyi babo nuko akabazana kubarerera mu kigo cye.

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, itangira ababyeyi benshi b’i Nyamirambo no mu bice bituranye na Nyamirambo bahise bigira inama yo kohereza abana babo mu mu kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba kuko bari bamuziho imico myiza kandi bazi ko abana babo Gisimba Damas yabitaho ntibagire icyo baba”.

Uko iminsi yagendaga yicuma,ibintu bikagenda biba bibi cyane,abantu bari bihishe kwa Gisimba batangiye kumenyesha indi miryango myinshi y’abatutsi yari yihishe mu bindi bice byo mu mujyi wa Kigali , ko Gisimba abana yahishe mu kigo cye batari kwicwa nuko abana b’abatutsi batangira guhungira ku bwinshi kwa Gisimba.

Nubwo ariko abana bahahungiraga ari benshi ariko kugera kwa Gisimba ntibyari byoroshye kuko hari abana bagiye bicirwa mu nzira bagerageza guhungirayo.

Urugamba rukomeye Gisimba Damas yarwanye kwari ukureba uko yakumira abicanyi kuko bakundaga kumugabaho ibitero ariko Gisimba akabashukisha amafaranga ibiryo na biscuits nuko ku bw’amahirwe bagasubirayo ntawe batwaye cyangwa bishe, Gisimba Damas n’abo yari ahishe mu kigo cye,Imana yakomeje kubarinda kugeza ubwo barokokaga jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi hari ababyeyi bagize amahirwe bararokoka maze bagaruka gufata abana babo bari bihishe kwa Gisimba ,Abandi bazaga bazi ko bashobora gusangamo abana babo cyangwa abana bo mu miryango yabo kuko abana bari bihishe kwa Gisimba abenshi baturukaga mu bice bituranye na Nyamirambo.

Gisimba Damas kandi yafatanyije n’ikigo cya CROIX ROUGE (CICR) maze bakajya Umunyabigwi Damas Gisimba Mutezintare uri mu rutonde rw’ “Abarinzi b’igihango” wahawe Certificat y’icyubahiro mu mwaka w’2015 yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munyabigwi witahiye asize umuryango,waranzwe n’ubwitange ndetse n’ubutwari ntagereranywa ntakibagirane BIBAHO.

“‘Tumwifurije twese Iruhuko ridashira”.
RIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *