Nyarugenge-Muhima:Dasso yashyikirije ibikoresho by’ishuri abana yakuye mu muhanda
Mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo guha Abana bakuwe mu muhanda (mubuzererezi) ibikoresho by’Ishuri.
N’igikorwa cyabaye uyu wa 8/11/2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo.
Abagize Urwego rwa DASSO bakorera mu murenge wa Muhima, Kubufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima , buhagarariwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’uyu murenge , Mukandori T. Grace ndetse n’Ubuyobozi bwa DASSO mu karere ka Nyarugenge, buhagarariwe na DCO Patrick Ndilima bateguye igikorwa cyo guha abana bakuwe Mu muhanda bari mubuzererezi bagasubizwa mu mashuri
aho bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse bishyirirwa amafaranga y’Ishuri.
Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge, Ndilima Patrick aganira na HANGA News yagize ,ati:””Nyuma yo kubona bimwe mu bibazo bituma aba bana bafite birimo gutuma bajya mu muhanda,nkabagize urwego rwa DASSO twifuje kugira uruhare mukubikemura kuko nizo mpanuro duhabwa umunsi k’umunsi n’Abayobozi, buri mwaka tuba dufite igikorwa kiza dukora mu guhindura imibereho y’abaturage , ubu rero duhiguye umuhigo wacu abana basaga 30 twakuye mubuzererezi tubishyuriye ishuri ndetse tubahaye amakaye ,amakaramu, n’ibindi bikoresho bazifashisha mu masomo yabo”.
DASSO Coordinator w’umurenge wa Muhima witwa Hakizimana Zephanie, we yagize ati:”Dutewe inkunga n’ubuyobozi bwa DASSO mu karere ka Nyarugenge, twakusanyije amafaranga mubushobozi buke tuba dufite tubasha kugura ibikoresho by’ishuri bikurikira”.
Amakaye ya Page 200, Amakaye ya page 96, Amakaramu, Udukapu bazajya batwaramo ibikoresho dusaga mirongo 30, Boites Mathematicals zigera kuri 25.
Yakomeje avuga ko ,Nyuma yo kubaha ibikoresho by’ishuri babishyuriye n’amafaranga y’Ishuri abafasha no gufata ifunguro kw’Ishuri.
Dasso coordinate mu karere ka Nyarugenge, Patrick yasoje agira ati:”Nkabagize urwego rwa DASSO tuzakomeza gufatikanya n’ubuyobozi gukurikirana ko aba bana bige neza ndetse no gukomeza kurwanya Ubuzererezi”.
Nshutiraguma Esperance, umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge wungirije wari n’umushyitsi mukuru,yashimiye Dasso ,avuga ko Ubusanzwe bakora neza ashimangira ko bazakomeza kubaba hafi mu bikorwa byiza bitandukanye bakora bihindura ubuzima bw’abaturage ,ati:”Twe nk’ubuyobozi ntabwo tuzatezuka guha imbaraga Dasso, uyu munsi bari mu bana babakura mu muhanda baganashisha aheza igihugu cy’ifuza (Ishuri) ,ubushize babukaye abatishoboye ,bari koroza abaturage ,n’ibindi barimo turabashyikiye mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza”.
Uyu muhango wasojwe n’ubusabane bw’abana n’ababyeyi babo babaherekeje , ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze harimo n’inzego z’umutekano (Dasso) na Polisi n’inkeragutahara (Irondo).










