Amatora ya Perezida wa Repebulika 2024: Ndifuza ikoranabuhanga mu kubarura amajwi-Dr Frank Habineza
Nyuma y’amatora ya Perezida wa Repebulika yo mu 2017, Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green party) Dr Frank Habineza yavuze ko hari aho indorerezi ze zabujijwe kwinjira mu byumba by’itora, ubundi ahandi zikemererwa kwinjira amatora yarangiye, ariko icyo gihe yavuze ko ibyo atari kubishingiraho avuga ko hari uburiganya bwabayeho kuko nta bimenyetso yari afite.
Ku yo mu mwaka utaha 2014, Habineza agira ati: “Impungenge ntizabura kubera ko tumaze igihe dusaba ko habaho impinduka muri politike y’amatora…twasabye ko ishyaka ryacu ryemererwa kugira abarihagarariye muri komisiyo y’igihugu y’amatora…twarabisabye kenshi…ariko na n’ubu ntabwo biraba”.
Avuga ko ibyo bibaye byatuma “tugira icyizere mu bikorwa, mu miteguro [imyiteguro] y’amatora ariko no mu ibarura ry’amajwi”.
Habineza anavuga ko bifuza ko habaho uburyo bwo kubarura amajwi mu ikoranahungana ariko bunavanze n’uburyo bw’impapuro, nkuko bigenda muri Amerika.
Ati: “Ibyo bigafasha kuko iyo utizeye ibyavuye mu majwi, uba ushobora kubona ibyavuye mu ikoranabuhanga, kandi iyo utizeye ibyavuye mu ikoranabuhanga, ubona ibyavuye mu mpapuro – ibyo byose bigufasha kugira icyizere”.
Avuga kandi ko ishyaka rye ryasabye ko abanyamakuru bajya bemererwa gutangaza ibivuye mu matora ako kanya bikimenyekana ku biro by’itora runaka, aho kubanza gutegereza ko akanama k’amatora kegeranya ibivuye mu biro byose byo mu gihugu.
Ati: “Urumva ibyo, ntabwo ushobora kumenya mu nzira niba ari ko bimeze, niba hari icyahindutse, niba byagenze gute, ariko abanyamakuru bemerewe kubitangaza ako kanya, ibyo bifasha kongerera icyizere ibivuye mu matora”.

