Rusizi:Torero aratakambira leta asaba guhabwa ubutabera -Me Vincent akomeje gukora uburiganya ku rubanza Umuvunyi yasabye gusubiramo kubera akarengane

HANGA News , twabonye icyemozo No 215/CJ/2022 CYO GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA.

Iki cyemezo gitangira kigira kiti”Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na kabiri, Umunsi wa gatandatu w’ukwezi k’
Ukwakira ; Twebwe NTEZILYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ; Tumaze kubona ibaruwa twandikiwe n’Urwego rw’ Umuvunyi, isaba ko urubanza Nº RCA
00043/2020/TGI/RSZ, rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa RUSIZI , ku wa 29/10/2020
haburana TORERO Boniface na Me TWAGIRAMUNGU Vincent ko rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane ; Tumaze gusuzuma raporo yakozwe kuri uru rubanza ; Dushingiye ku Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko mu ngingo yaryo ya 53 ; Twemeje ko urubanza Nº RCA 00043/2020/TGI/RSZ, rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa RUSIZI, ku wa 29/10/2020, rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Twemeje kandi ko urwo rubanza rwoherezwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa RUSIZI,
rukandikwa mu bitabo byabugenewe kugira ngo arirwo ruzaruburanisha.

Bikorewe mu biro byacu, ku munsi, ukwezi n’umwaka byavuzwe hejuru.

Uru ,rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagano, TORERO Boniface
arega Umuhesha w’Inkiko w’umwuga witwa TWAGIRAMUNGU Vincent avuga ko atubahirije uburyo bwo gutangaza cyamunara, anavuga ko uwegukanye umutungo muri cyamunara atishyuye ikiguzi mu
gihe giteganywa n’amategeko, ndetse ko uwatanze amafaranga menshi witwa NDAYISABYE Jean Bosco ntabwo ariwe wegukanye umutungo wagurishijwe muri cyamunara, bityo agasaba ko iyo
cyamunara yateshwa agaciro.

Torero Boniface, mu kiganiro yahaye HANGA News uyu wa 23/2/2023 yavuze ko ashimira urwego rw’umuvunyi kuba barashishoje bakabona ko uyu Me Vincent yamukoreye uburiganya bagasaba ko urubanza rusubiramo.

Ati:”Ubu ndumva nishimye kuko urubanza rusubiwemo , Uyu Me Vincent yakonkore amanyanga akomeye cyane kugeza ubwo binteje ubukene n’umuryango wanjye turimo kwangara, mu nama ntegura rubanza naje kongera gutungurwa nuko uyu Me Vincent azanye ibindi bimenyetso bishya bisisibiranya ibyakozwe mbere, njyewe ndasaba leta guhagurukira uyu Me Vincent kuko akomeje amayeri yo kuyobya inkiko abeshya”.

Yakomeje agaragaza amwe mu makosa akomeye uyu Me Vincent yakoze, ati:” Inzu yanjye yari ifite agaciro ka Miliyoni 70 ayigurisha Miliyoni 29 gusa ,Kandi nabwo ku cyamurana cya 2, nta tangazo yatanze ngo bimenyekane, ubwo yaje mu rugo yafashe moto y’umuturanyi yarazaga iwanjye arayigurisha mu cyamunara itanyanditseho, none yashyize mu kagaga n’umuturanyi wanjye”.

Torero , arimo kuvuga ko ejo Tariki ya 24/2/2023 aribwo urubanza rwasubirishijwemo ruzaburanwa, ariko nta kizere afite kuko Me Vincent yashyize muri system ibindimenyetso bishya bitigeze bigaragazwa mbere mu manza zarangiye, ati:”Yashyize muri system ibimenyetso bishya Kandi by’ibihimbano ,urugego itangazo yatanze kuri Radio ya RC Rusizi , yahindukiye arikorera fotokopi ashyiraho ko ryanatambutse mu kinyamakuru Makuruki.rw , n’ibindi byinshi ntabasha gusesengura bisaba abazi amategeko, ndibaza impamvu ibimenyetso bivuguruzanya ku rubanza rumwe”.

Uyu muturage ,arimo gutakambira inzego bireba kumufasha, uyu Me Vincent wakoze amakosa agaragariza buri wese ko yakurikiranwa n’uru rubanza rwasubirishijwemo nakomeje kujijisha abacamanza , kuri we uyu Me Vincent akwiye guhambwa ibihano.

HANGA News, ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’urugaga rw’abahesha n’inkiko ntibyakunda , twifuzaga kumenya icyo bakora mu gihe hari umwe mu bakozi b’uru rugaga ugaragayeho ubuhemu kugeza naho urwego rw’umuvunyi rusabye gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

HANGA NEWS, tuzakomeza gukurikirana iby’uru rubanza kugeza rurangiye …..

Inzu Me Vincent yateje mu cyamunara ayipfobeje kuri 40% by’ikiguzi cyayo.

Moto y’umuturanyi basanze mu rugo akayiteza Kandi itamwamditseho.

Urupapuro rwavuye mu rwego rw’umuvunyi rusaba gusubiramo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Urubanza ruzabe ejo Tariki ya 24/2/2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *