Nyarugenge: Uko ibirori by’Umuganura mu murenge wa kimisagara byagenze mu mafoto

Ibirori by’umunsi w’Umuganura byabereye hirya no hino mu turere abaturage bishimira ibyo bejeje, aho ku rwego rw’umurenge wa kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, ibirori byabereye mu kagari ka Katabaro ahagaragajwe bimwe mu bigize Umuco Nyarwanda byagaragajwe n’ababyeyi ba kimisagara,bari barangajwe imbere n’umunyamabanga Nshingwabikorwa bikorwa w’umurenge wa kimisagara, bwana Ufiteyezu Jean Damascene.

Gitifu yabwiye abitabiriye uyu muhango ko Umuganura wibutsa abantu akamaro k’umurimo bakiteza imbere bakihaza ndetse bikanabera urubyiruko urugero rw’uko Abanyarwanda bagomba kubana neza nk’uko byahoze mu muco wabo.

yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwishimira byinshi bimaze kugerwaho kuva mu 1994 birimo iterambere riva mu mbaraga z’Abanyarwanda n’icyerekezo gituruka ku Mukuru w’Igihugu.

Uko ibirori byagenze mu mafoto yatoranyijwe na HANGA NEWS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *