Nyamirambo:Habaye Impanuka yahitanye umuntu umwe – Polisi ivuga ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi
Uyu wa Gatanu Tariki ya 01/08/2025 ku isaha ya saa kumi (16h 53) mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Nyarugenge,
habereye impanuka y’imodoka Bus Coaster
yavaga Nyamirambo yerekeza mu Miduha.

Polisi y’u Rwanda, yabwiye HANGA NEWS ko iyi Modoka yageze mu ikorosi rihari irenga umuhanda igonga umukingo igusha urubavu rw’ iburyo umugenzi umwe, wari muri iyo modoka yitaba Imana.

Muriyo mpanuka hakomeretse byorosheje abantu 9 bari muriyo modoka.
Abakometse umwe yajyanwe mu bitaro bya Nyarugenge, abandi baherewe ubutabazi ahabereye impanuka barataha.

Naho umurambo wo wajyanwe muri RFI Hospital Kacyiru.

Police ivuga ko, Impanuka yatewe n’uburangare ndetse no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi

