KENYA: Umuhanzi witwa BEYZO BEATS ari mubihe byiza bikomoka ku kubona abaterankunga
Umuhanzi w’umunyarwanda uzwi ku Izina rya Beyzo beats cyangwa Shine Boy ukora umuziki mu gihugu cya Kenya ndeste ukora n’ibijyanye na content creator mugihugu cya Kenya uzwi cyane muri Kenya na City 254 yasinye amasezeramo n’akabari gakomeye ko muri Kenya kitwa LAVIVA LOUNGE.

Muri iyi minsi niho azajya akorera ibitaramo bitandukanye yise Mingle Wednesday’s afatanyije n’umuntu ukomeye cyane muri Kenya ukora content creation witwa Thee Pluto.

Uyu muhanzi asigaye akorana nabasitari bo muri Kenya bakomeye harimo uwitwa Odi wa Muranga ukora injyana ya Gengtone.
Ibi byose abikomoza kuri manager we uba muri America witwa Niyibizi Junior.
Yakomeje avuga ko bari hafi gufungura Studio yo kujya bakorera abantu indirimbo zitandukanye.
Uyu muhanzi muri iyi minsi ntari wenyine asigaye akundana n’umukobwa wumusitari witwa Arian Dashian nawe bakora bimwe bise content creator.

Yasoje asaba abakunzi be ko bajya bamukurikiranira kumbuga nkoranyambaga nka Instagram, Tik Tok, YouTube kuri “The city 254”.

