Ibyo wamenya mu kugenzura amarangamutima mu bihe by’umubabaro

Inyandiko yanditswe na: NDWANIYE Yvan

Nkuko twabibonye “Ubumenyi mu Kugenzura amarangamutima”:

Bivuze ubushobozi bw’umuntu mu kumenya no kugenzura amarangamutima ye ndetse nay’abo bari kumwe.

Kugenzura amarangamutima ni ikintu cyibanze cyagufasha kubaho mu buryo buboneye mu buzima tubamo bwa buri munsi, haba ari igihe cy’umubabaro cyangwa igihe wumva wihebye ufite agahinda, Umubabaro n’agahinda nabyo ni ubwoko bw’amarangamutima tugomba kumenya uko tugenzura.

Mu gihe cy’ umubabaro n’agahinda igihe wumva wihebye, ntabwo kiba ari igihe cyo kuvuga nabi no kugaragaza umujinya, muri ibi bihe bitari byiza tujya ducamo tugomba kumenya uko tugaragaza amarangamutima mu buryo butaduteza ibyago cyangwa ngo biteze ibyago abo turi kumwe, inshuti zacu ndetse n’abavandimwe.

Mu gihe turi muri ibi bihe by’umubabaro n’agahinda twagenzura amarangamutima dukoresheje bumwe muri ubu buryo, Kubwira abandi, Mu rwego rwo kugenzura amarangamutima kugirango wirinde ingaruka byakugiraho cyangwa byagira no ku bandi, ni byiza kugira umuntu nk’umuvandimwe cyangwa inshuti wizeye wumva wakugira inama nziza zatuma uva mu bihe bitari byiza uriho ucamo, iyo wumva ntacyo byagutwara ushobora no kuvugira mu ruhame ibyo uriho ucamo, gutanga ubuhamya ahantu hahuriye abantu benshi n’ahandi hatuma wirekura ukagaragaza amarangamutima yawe.

Kurira, gusoma no gukoresha ubundi buryo, Mu gihe wumva ntacyo bigutwaye, wafata umwanya ukarira nabyo bifasha kumara umubabaro cyangwa agahinda ufite, ushobora kaba wasoma inkuru cyangwa igitabo, wareba video/Films, wakumva umuziki byose bivuga ku bihe bitari byiza uriho ucamo, ukoresheje ubu buryo ubona inama zagufasha kuva mu bihe bitari byiza waba urimo.

Kumenya uburyo amarangamutima yawe agaragaramo:

Amarangamutima yawe ugomba kumenya uburyo agaragaramo, urugero niba uziko iyo ubabaye cyangwa wumva ufite uburakari ushobora kuba wabwira abo muri kumwe amagambo akomeretsa cyangwa wagira uwo uhutaza, bitewe n’igihe uzi amarangamutima yawe amara, ushobora guhita uva aho waruri ukajya nko mu cyumba cyangwa ahandi hantu hitaruye abantu kugirango wirinde kuba wakora igikorwa kidakwiye.Kugana abaganga: Mu gihe uziko wagiye uhura n’ibintu byinshi bitari byiza byakoze ku marangamutima yawe, bikaba byarakubabaje, byaratsikamiye umutima wawe kandi ukabona ugikomeje kubana nabyo, ni byiza kwegera abaganga babihuguriwe bakagufasha.

Wifashishije bumwe mu buryo bwavuzwe haruguru, byagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo uriho ucamo bishingiye ku marangamutima. Kugira ubumenyi mu kugenzura amarangamutima yacu atari meza ni bimwe byadufasha kubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi, urugero kubana neza n’abandi, kwirinda umuhangayiko, birinda gukora ibikorwa bimwe na bimwe byatugiraho ingaruka urugero gukoresha ibiyobyabwenge ugirango wiyibagize urimo ndetse no kwiyahura bitewe n’indwara y’agahinda gakabije(Depression), n’ibindi.

E-mail watangiraho igitekerezo kuri iyo nkuru ni:
ubumenyibutandukanye2022@gmail.com

Izindi nyandiko n’imbuga wakwisomera:

Belluck, P. (2013). For better social skills, scientists recommend a little Chekhov. Retrieved from https://well.blogs.nytimes.com/2013/10/03/i-know-how-youre-feeling-i-read-chekhov/.Flood, A. (2016). Literary fiction readers understand others’ emotions better, study finds. Retrieved from
https://www.theguardian.com/books/2016/aug/23/literary-fiction-readers-understand-others-emotions-better-study-finds.Goleman, Daniel (1995). Emotional Intelligence: Why It Can Matter More Than IQSalovey, P., & Mayer, J. D. (1990). Emotional

intelligence. Imagination, Cognition, and Personality, 9(3), 185-211. www.acteurdemasante.lu/fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *