Abantu 300 mu murenge wa Kigali barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge uyu wa 18/9/2022 wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali ,yibukije ko uyu muryango washinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya kera ufite intego icyenda zikigenderwaho kugeza n’uyu munsi.
Hari intego ijyanye no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyo Kubumbatira Ubusugire bw’Igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu byabo, Kubaka Ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, Kubaka Ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu (ari wo abaturage).
Hari ukuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca ruswa, itonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu, hari Ugucyura impunzi no guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, Guharanira Umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse no Kurwanya Jenoside.
Yakomeje avuga ko nta muntu upfa kwinjira muri FPR-Inkotanyi uko ashaka ngo asohokemo uko ashaka, kandi ko atari ishyaka ahubwo ari umuryango.
Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi basabye abarahiriye gufatanya na wo, kugira umusanzu batwerera kugira ngo intego ugenderaho mu guteza imbere Igihugu zigerweho.
Nizeyimana Emmanuel, umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali asaba abarahiye gufatanya n’abandi kurwanya ikibazo cy’imibereho mibi, nka kimwe mu bizareshya abandi kwiyemeza kuba Abanyamuryango.
Gitifu w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher avuga ko bifuza guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye kwiga.
Ntirushwa yagize ati “Mu barahiye harimo urubyiruko rwinshi, bazadufasha mu muganda ndetse harimo n’abagabo bakuze, mu mashuri tuzafatanya gukora ubukangurambaga bwo gufasha abana b’abakene badafite amakaye, inkweto, amasabune, ifunguro ryo ku ishuri, byose twumva twakora muri uyu mwaka utaha wa 2022”.
Mu ndahiro abarahirira kuba muri FPR-Inkotanyi bavuga, buri wese yiyemeza ko agiye guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga, akaba agomba kwifatanya na buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi kurinda abandi no kurindwa (na we ubwe), ndetse no kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.
Urahira agasoza agira ati “Ndamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo n’imigambi n’amategeko bigenga FPR-Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzahanwe nk’umugome wese.”








