Musanze:Abagera kuri 76 barangije muri SONRISE School ku nshuro ya 12 basabwe kongera ubumenyi

Ku nshuro ya 12, abanyeshuri bagera kuri 76 barangije mu ishuri rya SONRISE riherereye mu kagari ka Buruba, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, basabwe kwicumba akabando bahawe bakongera ubumenyi muri za Kaminuza.

Ibi babisabwe n’abayobozi batandukanye barimo n’umushumba w”Itorero ry’abangirikani mu Rwanda, Rtd.Rev.Dr. Mugisha Munyaneza Samuel ubwo bari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kubarangije umwaka w’amashuri 2022-2023 bagera kuri 76 barimo abahungu 30 n’abakobwa 46.

Mu ijambo rye, uhagarariye abarangije, Irakoze Aser Grâce yavuze ko bishimiye kuba bushije ikivi cyabo cya mbere ariko ko impanuro bahawe bagiye kizikurikiza.

Yagize ati ” Ku bwa njye n’abanyeshuri bagenzi banjye , twishimiye ikivi twushije ariko nk’uko twabibwiwe mu mpanuro n’ababyeyi ndetse n’abayobozi batandukanye twiyemeje kwirinda ibiturangaza tugiyemo mu buzima bwo hanze y’ishuri ahubwo tugashaka ibyo twaba dukora mu gihe tugitegereje gukomeza amashuri yacu muri za Kaminuza kubazabasha gukomeza kuko nk’uko babitubwiye iyi ni intangiriro, ntabwo kwiga birangiye. Gusa twakwizeza abatureze ko tuzakomeza kubabera abana beza, b’umutima kandi twizeza SONRISE yatureze ko tuzayibera ba Ambasaderi beza aho tuzajya kwiga hose.”

Uwavuze mu izina ry’ababyeyi , yashimiye abarezi ubwitange, ukwihangana n’urukundo bagize abana bagatsinda neza.

Yagize ati ” Mu izina ry’ababyeyi by’umwihariko abana barangije , twashimira kandi ukwitanga, ukwihangana n’urukundo abarezi bagize rwo kuba barahaye abana bacu ubumenyi bakaba barangije iki cyiciro. Ntituyobewe ko kurera bigorana kugeza ubwo aba bana bagera kuri uru rugero. Nk’ababyeyi, tubabwire ko tubihaye agaciro. Ubudasa mwatugaragarije, ubuhanga n’ubumenyi abana bacu bakuye muri iri shuri biradusunikira kuzabazanira na barumuna babo ngo bazaze gusarura ubudasa dusanga muri iki kigo.”

Ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu muhango bwari buhagarariwe na Mukansanga Solange [Umukozi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe igenamigambi], akaba yarahagarariye Guverineri w’Intara wari mu zindi nshingano.

Yambwiye Hanganews.com ko bishimiye ubutumire bahawe na Diyosezi ya Shyira nk’abafatanyabikorwa maze asoza ashishikariza abana barangije kongera ubumenyi kuko ngo ikivi bashoje ari intangiriro y’ubuzima.

Yagize ati” Twasabye abanyeshuri barangije ko ari izindi ngufu igihugu cyungutse ari nayo mpamvu nababwiye ko impamyabumenyi.babonye ari intangiriro cyangwa intambwe ya mbere bateye ko bagomba gukomeza bakiga no muri za Kaminuza kandi bakabikiora badasubira inyuma ahubwo bakabishyiramo umwete na Disipilini kuko ntabyo bafite , byose byaba ari imfabusa. Ari nayo mpamvu twabasabye kuba ba Ambasaderi beza b’iki kigo bavomyemo ubumenyi bw’ibanze.”

Yakomeje ashimira abarimu ku mbaraga batanze ndetse anabasaba guhanga udushya.

Yagize ati ” Nashimiye kandi abarimu bitanze n’imbaraga zabo zose ndetse mbasaba no guhanga udushya kugira ngo ireme ry’uburezi rizagerweho kandi biturutse muri bo aho kwibanda mu byo mu bitabo gusa. Abandi nashimiye ni ababyeyi batahwemye kandi badahwema gufatanya n’abarezi ngo abana bababwe ubumenyi nyabwo.”

Umushumba w’Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira, Rtd. Rév.Dr.Mugisha Munyaneza Samuel, yashimiye abanyeshuri, ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’ababyeyi uko bakomeje gufatanya ngo abana bige neza babone impamyabumenyi zo mu rwego rwa mbere ariko yisabira by’umwihariko abanyeshuri gukomereza aho bakiga kurushaho ariko cyane cyane bakamenya indimi.

Yagize ati ” Ku banyeshuri , nababwiraga ko mutarangije kwiga kuko iki cyiciro murangije ni umusingi ( Foundation), bityo nabasabaga gukomeza mugashaka ubumenyi kuko igihugu ni mwe gikeneye ariyo mpamvu musabwa kubigira ibyanyu kugira ngo muzashobore kukiyobora , mwihangira imirimo mu bihe bizaza ndetse mukazanakorera hirya no hino ku Isi hashoboka.”

Rtd.Rév.Dr. Mugisha yakomeje asaba abarangije by’umwihariko abakobwa kwifata bakamenya ko ari ababyeyi naho abahungu bakamenya ko ari abagabo.

Yagize ati ” Banyeshuri murangije iki cyiciro kibanza ndagira ngo nongere mbabwire ko mubaye namwe ishema rya Diyosezi, mbasabe bakobwa ko mugomba kumenya ko muri ababyeyi b’abana b’ejo hazaza, mugomba kwifata mukitonda mugashaka imirimo muri iyi minsi mutaratangira Kaminuza kuko nimwe ba mutima w’urugo namwe bahungu mukamenya kwitwara kigabo kuko kurangiza S6 ntibihagije ahubwo haracyari akazi ko kwiga.”

Nk’uko byatangajwe na Rtd.Rév.Dr. Mugisha ngo iyi Poromosiyo ifite amahirwe n’ icyizere kiri ntamakemwa aho abana 6 muri bo bazajya kwiga muri Kaminuza yo muri Amerika basangayo abandi bane (4) bagiyeyo umwaka ushize.

YANDITSWE NA SETORA JANVIER

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *