Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali bamaze gukora ibikorwa by’umuganda bifite agaciro ka Miliyoni 25 rwf

Kuri uyu munsi , Tariki ya 10/02/2024, mu Murenge wa Kigali, Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI, mu murenge wa Kigali,akarere ka Nyarugenge, bakoze umuganda udasanzwe ugamije ubukangurambaga binyuze mubikorwa bitandukanye by’iterambere, gukemura ibibazo by’abaturage.

Igikorwa cyabaye mu tugali tugize Umurenge wa Kigali n’Abafatanya bikorwa baba Nyamuryango, Hakozwe ibikorwa bitandukanye, byahawe agaciro ka Miliyoni 25,350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyakozwe mu kagali ka Ruliba:

Hakozwe umuhanda mu nini n’Imachine ungana na 5km ndetse n’Akayira k’abanyamaguru ka 4 km

Hakozwe isuku ku masoko atanga amazi ku baturage ba Mwendo na Ruliba,

Mu kagali ka Mwendo na Rwesero:

Hasaniwe Abaturage batishoboye inzu imwe muri buri Kagali,

Mu kagali ka Nyabugogo:

Hakozwe igikorwa cyo kubaka ishuri,
Hakozwe isuku ku rwibutso
Haganiriwe kuri gahunda zose zo mu gihe kirimbere hakemurwa n’Ibibazo by’Abaturage.

Nyuma y’umuganda Abanyamuryango bahuye baraganira banacyemura ibibazo bibangamiye Abanyamuryango n’ abaturage muri rusange; kandi bahawe ibiganiro bitandukanye kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse na gahunda y’amatora iri imbere.

Umuganda twifatanyije kandi n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mu Karere ka Nyarugenge bwana NGABONZIMA Emmy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *