Abatuye umurenge wa Kigali barashima ibikorwa by’iterambere GAMICO Ltd ikomeje kubagezaho
Abaturage batandukanye mu murenge wa Kigali, babwiye HANGA News ko, bashima ibikorwa by’iterambere kampani ya Gamico Ltd ikomeje kubagezaho, cyane ibigenda bihindura ubuzima bw’abahatuye birimo ,imihanda, kurengera ibidukikije haterwa amashyamba ku misozi n’ibindi.
Mu kiganiro na HANGA NEWS, bamwe mu baturage bitabiriye umuhanda udasanzwe aho barimo gukora umuhanda , bavuze ko bishimira imihanda mishya bamaze kubona bacyesha ubuyobozi Kubufatanye na kampani ya GAMICO, Ati:”Hari imihanda mishya iri guhangwa , dukesha izi mashine GAMICO yaduhaye, nibyo kwishimira kuko byatumye dususuruka, ubu imigenderanire yaroroshye”.
Ibi Kandi bishimangirwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, bwana Ntirushwa Christopher aho yavuze ko GAMICO ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’umurenge , Ati:”Ibyo abaturage bavuga nibyo, GAMICO,hari impinduka zigaragarira buri wese utuye hano mu murenge wacu? haba imihanda iri gukorwa, umutekano cyane irondo ry’umwuga,n’ibindi birimo kurengera ibidukikije iyi kampani ya GAMICO uruhare rwayo ni runini cyane kuko ubufasha batanga usanga bugera nko kuri 90%”.
Yakomeje avuga, ko GAMICO yahinduye n’imibereho y’abaturage ,Ati:”Ubushomeri iwacu ntabwo bugihari, GAMICO yahaye akazi, urubyiruko, abasaza, abakecuru mbese buri wese utuye umurenge wa Kigali ari gukirigita ifaranga hehe n’ubukene, byatanze n’umusaruro ubu Kigali turi abambere mukwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza Mutiweli”.
Twababwira ko GAMICO Ltd, ari kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro yemewe n’amategeko.

Bamwe mu bakozi ba GAMICO mu muhanda udasanzwe.

Bakoze ,umuhanda.

Barashimira GAMICO iba yazanye imashine zibafasha guhanga imihanda.

DEA w’akarere ka Nyarugenge, ari mu bayobozi bifatanyije n’abaturage gukora umuhanda.

Bavuga ko ,iyi muhanda yose bayikesha GAMICO Mining Ltd.

GAMICO yafashije abaturage gutera ibiti hagamijwe kurengera ibidukikije.

