Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imyubakire yabeshye Abanyakigali n’abitabiriye CHOGM

Ariko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zizaba zishobora kuba zanyuraho”. Ni ibyavuzwe na Dr Mpabwanamaguru Merard ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura uko Ikiraro cya Nyabugogo cyagombaga gukoreshwa muri CHOGM.

Aya magambo yatangajwe n’uyu Muyobozi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth, CHOGM.

Icyo gihe hari mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 2022, ubwo haburaga iminsi 13 gusa ngo iyo nama itangire. Ni ukuvuga ko ku wa 20 Kamena, iki kiraro cyagombaga kuba cyatangiye gukoreshwa, umuhanda ari nyabagendwa.

Si ko byagenze, dore ko na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ubwo yinjiraga mu Rwanda yitabiriye CHOGM byamusabye kuzenguruka kwa Mutangana, kugira ngo agere mu muhanda uzamuka ku Muhima.

Ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiraga byavugwaga ko kizuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abahawe akazi babarirwa muri 400.

Ikigo cyahawe kubaka iki kiraro cyatangazaga ko kizubakishwaho imifuka y’isima irenga 12,100, fer à béton zipima toni 300 n’ibindi.

Umujyi wa Kigali wabeshye izuba riva?

Mu ntangiriro za Mata 2022 ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro giherereye ahazwi nko ku Mashyirahamwe yatangiraga, abatuye, abakorera n’abagenda muri Kigali batashywe n’akanyamuneza.

Ni ukubera ko bari bagiye kuruhuka ikibazo cy’amazi menshi aturuka muri ruhurura ya Mpazi agateza impanuka zitandukanye.

Ni kenshi mu bihe by’imvura hagiye humvikana impanuka zaterwaga n’amazi menshi yaturukaga muri Mpazi, ndetse hari imodoka, abantu n’ibintu yatwaye.

Iki kiraro cyatangiye kubakwa mu gihe u Rwanda rwiteguraga CHOGM. Ibintu byahise bitera benshi impungenge bavuga ko iyi nama ishobora kuzatangira kitaruzura gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubarema agatima.

Ubwo yari kuri TVR muri Kamena 2022, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugira ngo ikiraro cyume neza bitwara hagati y’iminsi 21 na 28.

Ni ukuvuga ko icyo gihe tariki 20 Kamena 2022, cyari kuba gishobora gukoreshwa n’imodoka zidafite uburemere bwinshi.

Icyo gihe yagize ati “Turizera neza kubera ubwoko bwa sima n’umucanga bizakoreshwa hariya, ko mu minsi 14 hari ingendo nkeya ziba zashoboka bitewe n’amasuzuma ya laboratwari tuzaba dufite.”

Dr Mpabwanamaguru yasobanuye ko iyo hamenwa béton hari impagararizi (sample) zifatwa zikajyanwa muri laboratwari nyuma y’iminsi irindwi hakabaho kumanyura béton harebwa ubukomere bwayo, nyuma y’iminsi bakamanyura ikindi gice.

Ibi ni byo byagombaga kugenderwaho hagenwa ubwoko bw’urujya n’uruza rukorerwa kuri iki kiraro muri CHOGM.

Yagize ati “Ikoreshwa ry’ikiraro rizaba ridafunguye kuri bose bitewe n’isuzuma rya laboratwari, ariko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zishobora kuba zanyuraho.”

Ku rundi ruhande ariko icyizere cyaje kuraza amasinde kubera ko kugeza na n’ubu ugeze aho iki kiraro kiri kubakwa ubona ko nta cyizere cy’uko cyakuzura mu gihe kiri munsi y’amezi abiri.

Ni ibintu kandi bishimangirwa n’abakozi baba abahanga mu kubaka ibiraro bahakora n’abasanzwe batangiranye n’imirimo yo kucyubaka bazi uburyo yagiye igenda n’igihe yatwaye.

Imirimo iri kugenda biguru ntege, abakozi baragabanyijwe

Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Nyakanga 2022, Umunyamakuru wa IGIHE yasuye ibikorwa byo kubaka Ikiraro cya Nyabugogo, aganira n’abari kucyubaka n’abakorera hafi yacyo.

Imirimo yakorwaga ijyanye no kuzinga ibyuma byo munsi y’ikiraro ariko ahagana ku mpande kuko cyo cyari cyamaze kubakwa, igisigaye ari ugutunganya hejuru.

Ku rundi ruhande ariko hari hakiri byinshi bitarakorwa, kuko nubwo ikiraro gisa n’icyarangiye ariko hari hasigaye kubakwa kaburimbo nk’igice kigaruka ahazwi nko kwa Mutangana, ubona ko hakiri umwobo muremure uzatabwa ugahuzwa n’icyo kiraro.

Ikindi ni uko umuhanda wo ku gice cyegeranye n’ikiraro na wo uzubakwa ukazamurwa kugira ngo uringanire nacyo, ibyo byose byari bitaratangira gukorwa.

Uraranganyije amaso ubona ko imirimo yo kucyubaka isa n’igeze kure, gusa imbaraga zikoreshwa mu kuyikora zisa n’izagabanutse bigaragara.

Ni ibintu bijyana no kuba abakozi bahakora basigaye ari bake cyane ndetse na bamwe mu bo twaganiriye babihamije ko bagabanyijwe nyuma ya CHOGM.

Umwe mu bakozi yagize ati “Abakozi barabagabanyije, urebye hasigaye hakora bake cyane kandi urabona mbere bakoraga amanywa n’ijoro ariko ubu n’iyo bakoze nijoro baba ari bake cyane.”

Gutinda kw’imirimo yo kubaka kwateje ibihombo bikomeye abakorera Nyabugogo by’umwihariko mu isoko ryegeranye n’iki kiraro.

Bagaragaza ko mbere y’uko gitangira kubakwa abakiliya bavaga muri gare bakabagurira ariko kuri ubu benshi bagira ikibazo cyo kuzenguruka kwa Mutangana kugira ngo babagereho.

Umwe avuga ko “Ushobora no kumara icyumweru nta n’umuntu uraza kukubaza ibyo ucuruza. Ni igihombo gikomeye twagize kandi turabona ko iki kiraro kitazarangira kubakwa vuba ngo wenda turebe ko twakongera gucuruza.”

Ku ruhande rw’abashinzwe kubakisha iki kiraro ndetse n’Umujyi wa Kigali nta wutanga amakuru byoroshye.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka iki kiraro n’umwe mu bubakisha iki kiraro bose banze kuvuga kuko “batabiherewe uburenganzira n’inzego zibakuriye”.

Umunyamakuru yagerageje Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, amwibwiye ndetse n’icyo amushakira ahita akupa telefone, kuva icyo gihe ntiyongeye kwitaba.

Ni nacyo gisubizo yongeye guha umunyamakuru wa IGIHE wamuhamagaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, kuko yamwibwiye undi agahita akupa telefoni.

Katabarwa ariko ku wa 25 Gicurasi 2022, yari yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka Ikiraro cya Nyabugogo igeze

kuri 70% ku buryo icyo gihe yatangaga icyizere ko muri Kamena, izaba yarangiye.

Yavugaga ko imirimo iri gukorwa ari ijyanye no kumena béton. Icyo gihe yagize ati “Ako ni ko kazi gakomeye dufite, duteganya ko birangirana n’ukwezi kwa Gatanu. Haraba hasigaye rero gukora amasuku kandi nabyo bizarangira mu kwa Gatandatu.”

  Abayobozi bikiza itangazamakuru bakabeshya abaturage?

Ni kenshi abayobozi mu nzego zitandukanye bizeza abaturage ibikorwa ndetse bakanahabwa igihe bizabagereraho, ariko igihe kikarenga n’abaturage ntibasobanurirwe impamvu.

Ni ibintu bishyira abaturage mu gihirahiro bigatuma hari ibikorwa byabo bidindira kandi ubuyobozi butabasobanuriye.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi buba bwatangaje ibijyanye n’ibyo bikorwa igihe abaturage bazaba babiboneye ariko icyo gihe cyagera bitaraboneka ntihasobanurwe impamvu.

Urugero rwa hafi, muri Nyakanga 2018, Ikipe y’Abanyamakuru ba IGIHE basuye imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’umuhanda uzahuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba. Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko izaba yarangiye mu mpera z’uwo mwaka.

Ni umuhanda ufite ibyiciro bibiri byarimo kimwe cya Base-Rukomo n’ikindi cya Rukomo-Nyagatare.

Icya mbere byari biteganyijwe ko kirangira muri 21 Kanama 2018, bitwaye akayabo ka miliyari 32 Frw.

Icyo gihe uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru [ubu ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney] yahamirije IGIHE ko icyo gihe kizagera imirimo yararangiye.

Muri Mata 2021, ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka Igice cya Base-Rukomo imaze kurangira. Ni ukuvuga ko hari hashize imyaka ibiri yiyongera ku gihe cyateganyijwe.

Source: igihe.com

Ikiraro yabeshye ko kizakoreshwa n’abitabiriye CHOGM.

One thought on “Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imyubakire yabeshye Abanyakigali n’abitabiriye CHOGM

  • July 28, 2022 at 7:03 am
    Permalink

    Erega ntimukamurenganye, yize muri kaminuza ya baringa, ubumenyi bwe niho bugarukira

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *