Musanze:Abagore barashinja abagabo bashakanye ubusambo-Barya Brochette bagataha bahaze abana baburaye

Bamwe mu bagore mu karere ka Musanze, bari gushinja abagabo babo ubusambo , baravuga ko abagabo babo birirwa mu tubari na za Resitora banywa inzoga banarya inyama ( Brochette) bagataha batura imibiri yumvikanamo inyama n’inzoga bahaze mu gihe abana babo baburaye.

Bamwe mu bagore baganiriye n’umunyamakuru abasanze muduce dutandukanye tw’akarere ka Musanze ,batanze ubu buhamya bavuga ko iki kibazo kimaze gufata intera , nta gikozwe ngo abagabo babo bigishwe byazarangira zimwe mu ngo zisenyutse abana nabo bagahura n’ingaruka z’imibereho mibi.

Ati:”Nta mugabo ukimenya ishingano z’urugo , birazwi hano mu kagari ka Cyabagarura, abagabo bigize ibyigenge bataha batura imibiri yumvikakanamo inyama n’inzoga kandi abana baburaye”.

Umunyamakuru yageze mu isantere ya Rwaza, asanga bamwe mu bagabo bagera kuri batanu bakikije isafuriya itetsemo imyana , mu kabari bategereje ko zishya ,abavuganye nawe bavuze ko impamvu bahitamo kurira inyana mu tubari nuko ziba ari Nye zitahaza umuryango wose , ati:”Waba ufite amafaranga 500 ukayaguramo inyama z’umuryango? byaba ari gutera ipfa mu bana, icyo gihe barya ibindi bihari mu rugo”.

Hari n’abavuga ko bahitamo kurira muri za Resitora kubera abagore babo babasuzugura, ati:”None wahaha ute inyama ,ugera mu rugo umugore akagaya ihano uzanye, iyo bimeze kuno uhitamo kuzirira muri Resitora ugataha uhaze, nibyo bica agasuzuguro k’abagore”.

Iki n’ikibazo giha umukoro inzego zitandukanye z’ubuyobozi, nta gikozwe ngo aba bagabo baganirizwe uyu muco uzakomeza gukura bigire ingaruka ku muryango harimo n’igwingira ry’abana.

Report: Gatete Muhamoud

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *