Gahanga:Inzego z’umutekano zirimo gushakisha Rusesabagina watorotse amaze gutema umugore we

Tariki 25/12/2022, Saa sita (20h00) z’ijoro,mu murenge wa Gahanga, mu kagari ka Kagasa, mu mudugudu wa Kiyanja ,Ku makuru yatanzwe n’abaturage ko umugabo witwa Rusesabagina Daniel ufite Imyaka 53 yatemye bikomeye uwari umugore we witwa Mukamuzungu Hassina ufite Imyaka 32 amutemesheje umupanga. Yahise atoroka akimarq kubikora, ubu arimo gushakishwa.

Uyu mugabo n’umugore babanaga mu Mudugudu wa Kabidandi, bari bamaze iminsi ibiri batandukanye umugore ahita ajya k’uwundi mugabo mu Mudugudu wa Kiyanja, ejo hashize umugabo yamusanze aho yahukaniye aje kumusaba imbabazi umugore abonana na mutwarasibo arabunga barasubirana, mu gitondo umugore agaruka mu Mudugudu wa Kiyanja abwira mutwarasibo ko umugabo guhinduka byamunaniye ko yigarukiye.

Ku mugoroba umugabo yaje kugaruka amusanga aho yahukaniye ahita amutemagura umubiri wose.

Inzego z’ibanze n’izumutekano zatabaye zihamagara Ambilance imujyana mu bitaro bya Kibagabaga aho ariguhabwa ubutabazi bw’ibanze

Amakuru HANGA News dufite nuko uyu mugabo yahise acika aracyashakishwa kugirango ashyikirizwe inzego z’Ubutabera.

Kugeza ,ubu Icyo bapfuye ntikiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *