Perezida Kagame arageza ku Banyarwanda ijambo risoza umwaka wa 2025 kuri RBA

Kuri uyu wa Gatatu saa mbiri z’ijoro (20h00), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arageza ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ijambo risoza umwaka wa 2025, riza gutambuka ku bitangazamakuru bya Rwanda Broadcasting Agency (RBA).

Iri jambo riza kuba umwanya wihariye Perezida wa Repubulika asanzwe agezaho Abanyarwanda isuzuma ry’ibikorwa byaranze umwaka ushize, iterambere ryagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’imiyoborere myiza, ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda mu mwaka mushya ugiye gutangira.

Biteganyijwe ko iri jambo rinafatwa nk’umwanya wo gushimira Abanyarwanda uruhare bagize mu guteza imbere Igihugu, kubakangurira gukomeza indangagaciro zo gukunda igihugu, gukorera hamwe no kwihangira imirimo, ndetse no gukomeza urugendo rw’iterambere rirambye.

Abaturage basabwa gukurikira iri jambo riza gutambuka imbona nkubone kuri RBA Television, Radio Rwanda, no ku mbuga nkoranyambaga za RBA, kugira ngo bumve ubutumwa n’icyerekezo cy’ubuyobozi bw’Igihugu mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *